Abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari interahamwe z’abakobwa zabaga kuri bariyeri zishinzwe kwica abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi, zitwaje ko ngo babatwaraga abagabo kubera ubwiza bwabo.
Itariki ya 14 Gicurasi 2023, ni itariki mbi Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Masango, ubu ni mu Murenge wa Kabagari, bibuka kuko ari bwo biciwe ahahoze ari inkambi yari hafi ya Komini, ahari hahungiye Abatutsi benshi, ubu ku rwibutso rwa Jenoside hakaba haruhukiye imibiri isaga 6000, mu gihe abandi benshi bishwe bajugunywe mu migezi irimo Mwogo, Kiryango na Nyabarongo.
Niyiduha Josephine warokokeye mu Kabagari, avuga ko uwari Burugumesitiri Mpamo Isdras wayoboraga iyo Komini, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahahungiye, kandi agashumuriza Abatutsikazi interahamwe ngo zibakorere ibya mfura mbi.
Niyiduha avuga ko kuri bariyeri hari interahamwe z’abakobwa zicaga nabi abagore b’Abatutsikazi, kuko zabazizaga ko ari beza.
Agira ati “Hari interahamwekazi zatwicaga nabi cyane, zivuga ngo twazitwaye abagabo ngo twarabenzwe mwebwe murarongorwa none reka tubiyicire mwaraduhemukiye, zikatwica urupfu rubi zipfura abagore imisatsi, no kubashwiragiza bihimura kuri iryo shyari ry’uko Abatutsikazi ari beza”.
Niyiduha avuga ko yari afite imyaka 14 muri Jenoside, ku buryo yabashaga kugenda yihishahisha, akaza guhungana n’uwari umucuruzi mu Ruhango bakagera muri Karongi, ahari harinzwe n’ingabo z’Abafaransa, ariko naho ubwicanyi bwakomezaga gukorwa ntibagire icyo bakora.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hazakomeza kwita ku nzibutso no kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, kongera ibice by’inzibutso aho bikenewe, kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu nzira ya ’Ndi Umunyarwanda’, no kwita ku mibereho myiza y’abarokotse Jenoside uko bishoboka.
Iyahoze ari Komini Masango, yiganjemo abayoboke benshi b’idini ry’Abadivantisiti ku buryo hari interahamwe zicaga abatutsi bahurira mu matsinda y’itorero, nk’uko byagendekeye Niyiduha wahigwaga n’urubyiruko rw’abadivantisiti (Abajiya), ari naho Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, anenga abiyitaga abakirisitu kuba barijanditse muri Jenoside bakica abo basenganaga, dore ko n’abihayimana bakoze Jenoside.
Agira ati “Ubundi amadini yakabaye agira uruhare mu guhuza abantu, kandi abayoboke bayo bagakundana kuko byagaragaye mu buhamya, ko aho gukora ibyo ahubwo bishe bagenzi babo”.
Avuga ko Kwibuka ari umwanya wo kwemera ko imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, ikwiye kuba itangwaho amakuru kugira ngo igaragare, na yo ishyingurwe mu cyubahiro.
Avuga ko Kwibuka ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma kugira ngo abarokotse Jenoside bazirikane aho bageze, bivuye mu bwitange bw’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, no kwishimira ko ejo hazaza hagaragazwa n’imiyoborere myiza no kuzirikana ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwo kwihangana, kwakira no kubabarira.
Asaba kwamaganira kure abakomeje guhembera amacakubiri, abasebya u Rwanda, no kurushaho kugaragaza ukuri kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kunga ubumwe.
Post comments (0)