Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Minisitiri w’intebe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano

todayMay 18, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano.

Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu murwa Mukuru Bangui, ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi, aho yashyikirije abapolisi b’u Rwanda ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction).

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’intebe Moloua yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo, anashimira abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAPSU-7 ku bwitange n’umurava byabaranze mu gucunga umutekano w’igihugu n’uwe bwite by’umwihariko.

Yagize ati: “Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize; mumperekeza mu ngendo zanjye zose. Ndabibashimira kandi mbifurije kuzasubira mu gihugu cyanyu amahoro no kongera guhura n’imiryango yanyu.”

Umuyobozi w’itsinda RWAPSU-7, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, yashimiye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi b’u Rwanda, ashimira n’inzego z’Umutekano zo muri Centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije.

Yagize ati: “Tuzirikana kandi dushimira imikoranire myiza n’ubufatanye twagiranye n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano byatworohereje kugera ku nshingano zacu.”

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique hashingiwe ku mikorere myiza na disipulini, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, kuva ryakoherezwa mu butumwa ku itariki ya 20 Gicurasi, umwaka ushize.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda Dr. Agnes Kalibata yashyizwe muri komite ngishwanama ya Perezida wa COP28

Dr. Agnes Kalibata Umuhanga akaba n'impuguke mu by'ubuhinzi yashyizwe muri komite ngishwanama ya Perezida w'Inama ya COP28 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere. Dr. Agnes Karibata Agnes Karibata kuri ubu niwe uyoboye Umuryango uharanira kurengera ibidukikije muri Afurika AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa). Inama ya COP ni inama mpuzamahanga ihuriwemo n'ibihugu binyamuryango n'abandi bafatanyabikorwa irebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere. Inama ya COP28 […]

todayMay 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%