Inkuru Nyamukuru

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze inkunga isaga Miliyoni 11 Frw yo gufasha abahuye n’ibiza

todayMay 21, 2023

Background
share close

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.

Aba bayobozi ni bo bajyanye iyi mfashanyo kuri Paruwasi ya Nyundo

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali hamwe n’abayobozi b’amashami atandukanye akorera muri Caritas ya Kigali bashyikirije iyi nkunga Paruwasi ya Nyundo kugira ngo na yo izayishyikirize abakuwe mu byabo n’ibiza bari muri iyi Paruwasi.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iyi nkunga yatanzwe n’abakirisitu bo muri Paruwasi 39 zigize Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo ijye gufasha abahuye n’ibiza.

Ati “Abakirisitu Gatolika baritanze uko bashoboye kandi buri wese atanga icyo afite kugira ngo bijye kugoboka imwe mu miryango yahuye n’ibiza bikabasenyera ndetse bamwe bakahasiga ubuzima”.

Indi nkunga yatanzwe na Arikidiyosezi ya Kigali irimo imyenda n’inkweto ndetse n’ibyo kurya birimo ibishyimbo, ibigori, umuceri, soya, ibijumba, amasaka, kawunga, n’ibikoresho byo mu gikoni.

Imodoka zari zitwaye imfashanyo igenewe abahuye n’ibiza

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakirisitu bitanze uko bashoboye bakigomwa kuri bike batunze kugira ngo babashe gufasha abababaye n’abari mu kaga.

Padiri Rushigajiki Jean Paul uyobora Paruwasi ya Nyundo washyikirijwe iyi nkunga yashimiye Arikidiyosezi ya Kigali uburyo bitanze n’abakirisitu babo kugira ngo bagoboke abahuye n’ibiza.

Ati “Turabashimira inkunga muduhaye kandi Imana ihe umugisha abakirisitu bitanze muri iki gikorwa iyi nkunga ikaboneka.

Iyi nkunga yo gufasha abahuye n’ibiza yatangiye gukusanywa nyuma y’itariki 3 Gicurasi ubwo imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 2 Gicurasi igahitana abantu 131 ndetse igasenya amazu ikangiza n’ibikorwa remezo.

Caritas yahise itanga amatangazo ikangurira abakirisitu bayo kugira icyo bigomwa bagafasha imiryango yibasiwe n’ibiza.

Ibiza biherutse kwibasira u Rwanda byangije ibikorwa remezo bitandukanye, bitwara n’ubuzima bw’abantu babarirwa mu 135

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato

Mu gihe ku Isi harimo kwizihizwa ku nshuro ya karindwi icyumweru cyo kwita ku mutekano wo mu muhanda, inzego zitandukanye z’ubuzima ziratangaza ko impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato. Ngo impanuka ziri imbere mu gihitana abakiri bato bari hagati y’imyaka 5 na 28, ugereranyije n’ibindi byose birimo indwara zitandukanye nka Malaria n’izindi zitandura, kubera ko zihitana abarenga 1.3 buri mwaka. Ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’amahugurwa by’iminsi ibiri, byateguriwe abanyamakuru […]

todayMay 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%