Inkuru Nyamukuru

Afurika y’Epfo: Abantu 10 bahitanywe na kolera

todayMay 22, 2023

Background
share close

Muri Afurika y’Epfo mu Ntara ituwe cyane ya Gauteng, icyorezo cya kolera kimaze guhitana abantu 10, mugihe abandi 37 nabo bameze nabi.

Amakuru atangazwa n’abayobozi bashinzwe ubuzima avuga ko abantu batari musi ya 95 bakiriwe mu bitaro kuva ku wa mbere w’icyumweru gishize. Abo bantu bagaragazaga ibimenyetso bya kolera mu gace kitwa, Hammanskrall, mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa politike wa Afrika y’Epfo, Pretoria.

Ibipimo byo kwa muganga ku Cyumweru byagaragaje ko abantu 19 bafite kolera, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubuzima. Byongeye kandi batangaje ko abantu 37 bakiriwe mu bitaro bameze nabi cyane. Muri bo harimo umwana w’imyaka 3.

Nomantu Nkomo-Ralehoko, uyoboye urwego rw’ubuvuzi ntara ya Gauteng, yasabye abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kurwanya iriza kolera bimakaza isuku.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Basanze umurambo w’umusaza umanitse mu mugozi

Umurambo w’umusaza w’imyaka 65 witwa Ntigura Marc wo mu Kagari ka Rubindi Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, bawusanze umanitse mu mugozi mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, tariki 21 Gicurasi 2023. Uyu musaza bikekwa ko yiyahuye, afite abana batandatu bose bashatse, akaba yabanaga n’umwuzukuru we kuko uwo bashakanye yitabye Imana mu 1997. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umwe mu bahungu be witwa Mushimirwe Innocent, yageraga kwa se mu gitondo […]

todayMay 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%