Abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri ribanza ra Urukundo Foundation mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bigiye byinshi mu gusura urwibitso rwa Jenoside rwa Kabgayi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 10 biciwe i Kabgayi.
Abo bana basobanuriwe amateka yaranze Jenoside i Kabgayi, nyuma yo kuhahungira, n’ubuzima bugoye abaharokokeye babayemo kugera ku itariki ya 02 Kamena 1994 ubwo barokorwaga n’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi.
Abana biga kuru rukundo Foundatino basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabagayi, basobanuriwe amateka y’urwango mu Banyarwanda hagati y’ibyiswe amokoko, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo abana barushaho kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umubyeyi warokokeye i Kabgayi nyuma y’uko abana be babiri yari afite bishwe Kampogo Immaculee, avuga ko kuba abana basura urwibutso bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo kubafasha kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza.
Agira ati, “Yemwe bana byabayeho ko umuturanyi wawe akwirukankana akabangura umuhoro akagutema akakwica, mwebwe mwavukiye mu Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, mukurane umugambi mwiza wo kugira urukundo kuri bagenzi banyu kuko nta kindi kibabangamiye mube maso kuko ibyabaye byatewe no kwigishwa ubugome ndekakamere mwebwe ntimuzabyemere”.
Ndagijimana Keza Aime Carine wiga mu waka wa gatandatu w’amashuri abanza ku Urukundo Foaundation, avuga ko yungutse amateka y’inkomoko y’amoko yashingiweho hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiriye kurwanywa.
Agira ati, “Namenye ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi ku buryo ngize uwo nyumvana, namushyikiriza inzego zihinzwe umutekano agakurikiranwa”.
Mugenzi we witwa Mukwiye avuga ko yamenye ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi akamenya ububi bw’Ingengabitekerezo yayo n’uko yagira uruhare mu kuyirwanya, kugira ngo ejo hahaza hazarusheho kuba heza.
Agira ati, “Twamenye ko Jenoside yatijwe umurindi n’ubuyobozi bubi, ubu twamenye uko twarwanya ingengabitekerezo yayo, kugira ngo Igihugu cyacu kizarusheho kuba cyiza nta vangura”.
Umuyobozi Inama nkuru y’ubutegetsi ku ishuri Urukundo Faoundation Ruremesha Oswald avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside, bimara amatsiko abana bababafite imyaka yo kuvumbura no gusobanukirwa.
Post comments (0)