Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacuruzwamo intebe.
Amakuru yatanzwe n’umuyobozi w’akagari ka Musezero Habumuremyi Egide yavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ibikorwa by’ububaji bw’imbaho iherereye mu mudugudu wa Gasave yakorerwagamo na Koperative APARWA.
Aha hantu hari harashyizwe amabwiriza yo kwirinda kuhakorera ibikorwa byateza inkongi birimo kwirinda kuhanywera itabi, basaba abahakorera kujya bajya kurinywera hanze.
Habumuremyi avuga ko Polisi yahise yihutira kuzimya iyi nkongi nubwo umuriro wakomeje kuba mwinshi cyane bakaba bakirwana no kuwuzimya.
Umwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi witwa Adolphe Twambajimana avuga ko iyi nkongi yibasiye iyi nyubako yasatiriye n’ingo z’abaturage, ariko Polisi ihita ihagerera igihe itangira kuzimya iyi nkongi itaragera ku ngo.
Inyubako zo mu Gakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi ikangiza ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa. Kugeza ubu nta genzura rirakorwa ngo rigaragaze ikibazo nyamukuru giteza izi nkongi.
Perezida Kagame yavuze ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kigeze ku rugero rwa 70% mu mpere z’uyu mwaka wa 2023, ndetse ko imirimo yo kucyubaka izaba yasojwe bitarenze umwaka utaha wa 2024 hagati. Umukuru w’Igihugu yabitangarije I Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga ku bukungu yiswe Qatar Economic Forum. Perezida Kagame yabanje kwitabira umuhango wo gutangiza Qatar Economic Forum 2023 ari kumwe n’umuyobozi […]
Post comments (0)