Ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho amashuri agera ku 122 yo mu turere dutandukanye tw’igihugu yagejejweho ubutumwa bwo kwirinda impanuka.
Higishijwe kandi ingeri zose z’abakoresha umuhanda zibutswa uruhare rwabo mu kunoza ingamba zo gukumira impanuka.
Mu Mujyi wa Kigali, ubukangurambaga bwakorewe mu mashuri 20, mu Ntara y’Iburasirazuba bukorerwa mu amashuri 36, bukorerwa mu mashuri 30 yo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu mashuri 29 yo mu ntara y’Amajyepfo kimwe no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gutanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu mashuri, hagamijwe gutoza abanyeshuri kugira umuco wo gukoresha umuhanda neza birinda impanuka kuko bari mu bakunze kwibasirwa n’impanuka.
Yagize ati: “Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwari busanzwe bukorwa mu mashuri, ariko kuri iyi nshuro ni umwihariko, kuko raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), yagaragaje ko abahitanwa n’impanuka cyane ari abafite hagati y’ imyaka 5 na 29 y’amavuko bityo kubagezaho ubutumwa bizabafasha kujya bamenya uko bitwara mu muhanda.
OMS ivuga ko ku isi, abantu barenga miliyoni 1.35 bapfa bazize impanuka buri mwaka. Mu Rwanda, umwaka ushize hapfuye abantu barenga 650 hakomereka 4000.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yageze i Doha muri Qatar, aho yitabiriye Inama ku Bukungu bw’icyo gihugu (Qatar Economic Forum), ibaye ku nshuro ya 3. Ibiro by’Umukuru w’Igihug, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi wa Qatar Airways, Akbar Al-Baker. Inama y’ihuriro y’ubukungu ya Qatar, itegurwa na Bloomberg, ku gitekerezo cy’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, iteganyijwe gutangira kuri uyu […]
Post comments (0)