Habinshuti avuga ko iyo bigaragaye ko yakoreshejwe nabi hari ubibazwa, ati “Hari ingamba zateguwe zo gukurikirana uko ibikorwa bigenda, iyo bigaragaye ko bitakozwe uko bikwiye byagizwemo uruhare n’abantu, barakurikiranwa byaba ngombwa bakanabihanirwa”.
Akomeza avuga ko abakira ibikoresho ndetse n’amafaranga bose ari abakozi ba Leta, haba mu turere, Minisiteri, mu mirenge ndetse n’ibigo, bityo akabasaba gukora inshingano zabo neza.
Yatangaje ibi mu gihe mu minsi yashize, hagiye hagaragara abakozi batandukanye barimo abo muri Rutsiro, Karongi n’ahandi, bagiye bakoresha nabi ibyagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, birimo kunyereza imyenda n’ibindi bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, bakaba barafashwe babikurikiranwaho.
MINEMA yashimiye Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.
Habinshuti ati “Turashimira abakomeje kudufasha, kugira ngo tubashe kubona ubushobozi buhagije n’ibikenewe tugeza ku bagizweho ingaruka n’ibiza. Ikindi turabizeza ko dukurikirana ko nta faranga na rimwe cyangwa ibindi, bikoreshwa mu buryo bunyuranye n’icyo byagenewe, aho bigaragaye bagakurikiranwa”.
Post comments (0)