Inkuru Nyamukuru

Umusore w’imyaka 19 akurikiranyweho gushaka kwica Perezida wa Amerika

todayMay 24, 2023

Background
share close

Umusore w’imyaka 19 arashinjwa gushaka kwica Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, nyuma kugongesha ikamyo bariyeri iri hafi ya White House.

Sai Varshith Kandula, akurikiranyweho gushaka kwica Perezida wa Amerika

Ishami rya polisi rishinzwe kurinda za parike, ryatangaje ko uwitwa Sai Varshith Kandula, wo muri Leta ya Missouri yatawe muri yombi ahagana isaa yine z’ijoro kuwa Kabiri, atwaye imodoka yakoresheje iyo mpanuka.

Sgt Thomas Twiname, umuvugizi w’iri shami rya polisi yavuze ko ibimenyetso bya mbere by’iperereza bigaragaza ko uyu musore yagonze abigambiriye bariyeri za parike ya Lafayette, iteganye na Maison Blanche.

Iyi mpanuka muri metero zibarirwa mu ijana uvuye ku ngoro ya Perezida w’Amerika, White House hafi ya hoteli nyinshi zikomeye.

Urwego rw’ubutasi rushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru rwatangaje ko nta muntu wakomeretse.

Nk’uko bigaragara muri videwo, ubwo iyi kamyo yasakwaga yasanzwemo ibendera rinini ry’ishyaka ry’aba nazi rya Hitler.

Uyu musore akurikiranweho ibyaha birimo ubushotoranyi, gutwara mu buryo bwateza akaga, gushaka kwica, gushimuta cyangwa gukomeretsa Perezida, Visi- Perezida cyangwa umwe mu bo muryango we, gusenya no kuvogera umutungo wa leta.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINEMA yakajije ingamba zo gucunga inkunga igenerwa abibasiwe n’ibiza

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, yatangaje ko iyi Minisiteri yakajije ingamba z’uburyo inkunga yagenewe abibasiwe n’ibiza ibungabungwa, haba mu kuyakira ndetse no kuyigeza ku bayigenewe. Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa MINEMA, ivuga ko kuva hashyirwaho uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, hamaze kuboneka ingana na Miliyoni hafi 700 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ubwo yasobanuraga uburyo bwo gucunga umutekano w’inkunga iboneka, Habinshuti […]

todayMay 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%