Inkuru Nyamukuru

Gukorera Perimi za burundu bigiye kujya byihuta

todayMay 25, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu, igiye kukibonera gisubizo bakajya babona ‘Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko ubu Polisi irimo kongera abakozi muri uru rwego, ndetse harimo no kubakwa ikigo cyihariye kizafasha kwihutisha ikorwa ry’ibizamini, cyane cyane ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.

CP Kabera avuga ko ikigo kirimo kubakwa kizafasha cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali gukora buri gihe, ubu imirimo yo kucyubaka ikaba igeze hejuru ya 70%, ku buryo mu gihe cya vuba kizaba cyatangiye gukoreshwa.

Polisi itanze umurongo kuri iki kibazo, nyuma y’aho abantu bashaka gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bavuga ko kubona Code yo gukoreraho ikizamini bitinda, ugasanga abiyandikisha uyu mwaka wa 2023 bahabwa hagunda yo kuzakora ikizamini umwaka utaha wa 2024 muri Werurwe.

Munyarukundo Alphonse, avuga ko iyo umuntu yakoreye uruhushya inshuro imwe agatsindwa, ataba afite andi mahirwe yo gukorera urundi vuba, kuko bimusaba kuzakora undi mwaka.

Abigisha gutwara ibinyabiziga na bo bemeza uburemere bw’iki kibazo, bagasaba ko Polisi yagira icyo ikora ngo gikemuke burundu, kuko byagabanya n’abajya gushakira ibyangombwa mu nzira zidakwiriye.

Mike Murenzi avuga ko gukorera impushya za burundu bitihuta, bigatuma abantu benshi impushya z’agateganyo zibarangiriraho, bakongera kujya gushaka izindi kandi bitari ngombwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare muri Qatar bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu yakiriye itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim ryo muri Qatar. Aba banyeshuri bari mu Rwanda mu rugendoshuri batangiye kuva ku ya 19 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2023. Ni abanyeshuri biga mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Qatar, Arabiya Sawudite, Sudani, […]

todayMay 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%