Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana atangaza ko u Rwanda na Qatar bizakomeza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu ndege.
Minisitiri Ndagijimana yabitangaje mu kiganiro yatanze ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga ku bukungu Qatar Economic Forum ibera I Doha muri Qatar.
Ikiganiro cyibanze ku cyerekezo cy’ubucuruzi n’ubuhahirane mpuzamahanga nyuma y’icyorezo cya COVID19, bukaba kandi bukomeje kujegezwa n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’ihiganwa ry’ubucuruzi hagati ya USA n’u Bushinwa ibi byose bikaba byarahungabanyije byinshi ku mikorere n’imiterere y’ubukungu n’ubucuruzi ku Isi.
Ati ” U Rwanda rwahisemo gukora ibishoboka byose ngo rurusheho kwigira no kureshya ishoramari riturutse mu mahanga rwashyizeho kandi uburyo bwo koroshya ubucuruzi ndetse ubu u Rwanda niho hantu heza muri Afurika ho gukorera ubucuruzi”.
Minisitiri avuga ko ibyo byakuruye ishoramari mpuzamahanga riturutse mu bihugu bitandukanye aho yatanze urugero k’uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen n’urukora inkingo rwa BionTech narwo ruzatangira uyu mwaka ndetse imashini zikaba zaramaze kugera i Kigali.
Ati “Twashyizeho kandi uburyo bwo kureshya ikoranabuhanga rishya kugira ngo tube igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya. Tuzi neza kandi imbogamizi zihari zo kubona inguzanyo ku bashoramari ari nayo mpamvu twashyizeho ikigega gitera inkunga ishoramari rishya mu nzego zirimo ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro, inganda, kandi tukagira na nkunganire yihariye ku bakora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.”
Ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Afurika ndetse n’ibihugu byo mu kigobe na Qatar iherereyemo, Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari amahirwe menshi kandi ko ibihugu by’u Rwanda na Qatar byo bikataje mu kuyabyaza umusaruro bihereye mu rwego rwo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu ndege.
Ati “Hari amahirwe menshi yo kubakiraho tugateza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi kandi ibyatuma umusaruro wiyongera birahari. Ibihugu byo mu kigobe nka Qatar n’ibindi bihugu bifite amafaranga yo gushora natwe dufite ubutaka tukagira n’abakozi”.
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ibyo byose birimo imbaraga zatuma u Rwanda bongera umusaruro ubucuruzi bukiyongera hagati y’impande zombi.
Ati “Ubu turimo gukorana na Qatar mu by’ubwikorezi bwo mu ndege ndetse no kubaka Ikibuga cy’Indege aho dushaka kubaka ubushobozi buhambaye bwo gutwara abagenzi n’ibicuruzwa ku buryo twahaza Afurika ndetse tugahuza Afurika n’Isi yose.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken yatangaje ko abajenerali bayoboye impande zihanganye muri Sudani mugihe batubahirije amasezerano y’amahoro bashobora gufatirwa ibihano. Blinken atangaje ibi nyuma y’aho abanya-Sudan batangaje ko impande zombi zongeye gushyamirana ku wa kabiri ku murwa mukuru i Khartoum no mu bindi bice byo mu majyaruguru. Iyo ntambara imaze guhitana abantu babarirwa mu magana, yahinduye Khartoum n’ibindi bice isibaniro ry’intambara yeruye. Mu […]
Post comments (0)