Inkuru Nyamukuru

Abiga mu ishuri rya Gisirikare rya Qatar beretswe imikorere y’iry’u Rwanda

todayMay 27, 2023

Background
share close

Itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu babo baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim Academy ryo muri Qatar, ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, basuye ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze i Nyakinama, berekwa imikorere yaryo.

Aba banyeshuri n’abarimu babo uko ari 37, bageze mu Rwanda ku ya 19, mu rugendoshuri basoje ku ya 26 Gicurasi 2023.

Aba banyeshuri biga mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim, baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Qatar, Arabiya Sawudite, Sudani, Pakisitani, Somaliya, Turukiya, Iraki, Oman na Koweti.

Ku ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama, bakiriwe n’umuyobozi wungirije waryo, Col JC Ngendahimana, abasobanurira ibikorwa by’iri shuri, ndetse nyuma batambagizwa ibice birigize.

Muri uru rugendoshuri aba banyeshuri bamazemo iminsi mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku Kimihurura, bakirwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Basuye kandi urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko.

Aba banyeshuri basuye n’izindi nzego zitandukanye zirimo Banki Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ndetse n’ibindi bigo bya Leta.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Ikamyo ya BRALIRWA iraguye babiri bajyanwa mu bitaro

Mu Kagari ka Gahinga Umurenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, ikamyo ya BRALIRWA yerekezaga i Kigali yaguye mu ikorosi rya Buranga aho yari ipakiye inzoga, umushoferi n’uwo bari kumwe bajyanwa mu bitaro bya Nemba, nyuma yo gukomereka. Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayamenye mu ma saa sita, ubwo bari basoje umuganda, ari nabwo yatabaye ahageze asanga iyo kamyo imaze kugwa. Uretse inzoga […]

todayMay 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%