Inkuru Nyamukuru

Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside

todayMay 27, 2023

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) byari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza n’abahahungiye bose baguye muri ibyo bitaro, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahamya ko bafite umukoro wo kugarurira icyizere Abanyarwanda.

Ni igikorwa cyatangiriye kuri CHUK ahashyizwe indabo ku rwibutso rwaho, bakomereza ku Gisozi aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barabunamira ndetse bahashyira indabo.

Abatanze ubuhamya muri icyo gikorwa bavuze amateka yabo kuva bagitangira gukora muri CHUK, ivanguramoko ryagaragaye muri bamwe mu bo bakoranaga, aho bagize uruhare mu bwicanyi ariko hari n’abandi bagize umutima wo kurokora bagenzi babo.Umuyobozi mukuru wa CHUK, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abarokotse bakoraga muri ibyo bitaro, anizeza urubyiruko ko Jenoside itazongera ukundi.

Yagize ati “CHUK mbere ya Jenoside byari ibitaro bikomeye bibamo abaganga b’inzobere, bafite ubumenyi ariko bijanditse muri Jenoside. Abandi barahizwe bicwa na bagenzi babo, haba mu kazi ndetse n’imiryango yabo, byerekana ko abaganga bateshutse ku mahame yabo”.

Ati “Jenoside yatubereye ikimenyetso gikomeye, ko uwo uri we wese igihe kigeze ushobora gutakaza ubuzima. Abakozi dufite ubu baracyari bato, bari mu gihugu cyiza kiriza amacakubiri, umukoro bafite ni uwo guhindura amateka yaranze Igihugu babihereye mu gutanga serivisi batavangura, kugira ngo bagarurire icyizere Abanyarwanda bari baratakaje kuko muganga wari ushinzwe kubavura yahindutse umwanzi akanabica”.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yatanze ubutumwa agendeye ku miterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi kuko harimo ibice bibiri aho abaganga n’abaforomo bakoze Jenoside, n’ikindi gice cy’Abatutsi bazize Jenoside.

Ati “Turinenga ko abaganga batatiriye inshingano, impuhwe, amahame y’umwuga yo kwita ku barwayi, maze bajya mu byo bigishwaga byo kwanga no gukora Jenoside. Ikindi ni umwanya wo kwibuka abari Abaforomo n’Abaganga bazize Jenoside, rero ubutumwa dutanga ni ihumure”.

Yasobanuye ko kuri ubu mu gukumira ko ayo mahano yazongera kubaho, bashishikariza abaganga bose gukorera hamwe.

Ati “Mu guharanira ubumwe, ubu dushishikariza abaganga gukorera hamwe haba mu kazi na nyuma, ku buryo baganira ku mateka mabi yoretse Igihugu, ndetse bakareba aho kigeze hafatwa umwanzuro wo gutera imbere, hasigasirwa ibyagezweho”.

Avuga ko impamvu yabyo ari ukugira ngo abantu badakomeza guhugira mu kazi kenshi bityo bagatakaza ubumwe bwabo, buri wese yihugiraho n’ibindi, kuko baba biyibagije aho Igihgu cyavuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu : Abari mu nkambi kubera ibiza batangiye gusubira mu ngo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imwe mu miryango yari mu nkambi, nyuma yo kwangirizwa ibyo batunze, yatangiye gusubira mu ngo zabo nk’uko bari babisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kubasura. Batangiye gusubira mu ngo zabo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko iki gikorwa gitangiye ku miryango ifite inyubako zitangiritse cyane, nk’uko harimo abo bagomba kwishyurira ubukode ariko bakava mu nkambi. Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere […]

todayMay 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%