Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Ikamyo ya BRALIRWA iraguye babiri bajyanwa mu bitaro

todayMay 27, 2023

Background
share close

Mu Kagari ka Gahinga Umurenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, ikamyo ya BRALIRWA yerekezaga i Kigali yaguye mu ikorosi rya Buranga aho yari ipakiye inzoga, umushoferi n’uwo bari kumwe bajyanwa mu bitaro bya Nemba, nyuma yo gukomereka.

Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayamenye mu ma saa sita, ubwo bari basoje umuganda, ari nabwo yatabaye ahageze asanga iyo kamyo imaze kugwa.

Uretse inzoga zamenaguritse, ngo umushoferi na tandiboyi bakuwe muri iyo modoka, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nemba.

Yagize ati “Twari tukiri mu muganda, batubwiye ayo makuru tuhageze dusanga inzego z’umutekano zatabaye, yaba umushoferi yaba na tandiboyi sinahabasanze, nahageze bamaze kubageza mu bitaro i Nemba, bambwiye ko komeretse ariko bitari cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko kubera ko inzego z’umutekano zahise zihagera, ngo byatumye abantu badasahura inzoga nk’uko byagiye bigaragara mu mpanuka zagiye zibera muri ako gace.

Ati “Abantu ntabwo basahuye inzego z’umutekano zabatesheje, ariko ntihabuze abanyoye da!, n’ubwo atari benshi, ubu ubuyobozi bw’umurenge na Polisi turahari ntakiri bwibwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside

Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) byari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza n’abahahungiye bose baguye muri ibyo bitaro, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahamya ko bafite umukoro wo kugarurira icyizere Abanyarwanda. Ni igikorwa cyatangiriye kuri CHUK ahashyizwe indabo ku rwibutso rwaho, bakomereza ku Gisozi aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barabunamira […]

todayMay 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%