Inkuru Nyamukuru

Pedro Pauleta wamamaye muri PSG ari mu Rwanda

todayMay 27, 2023

Background
share close

Pedro Pauleta wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2023.

Pedro Pauleta ari mu Rwanda

Pauleta ari mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda, bugamije kuzamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga no guteza imbere ubukerarugendo bwarwo.

Pauleta n’intumwa ayoboye zirimo n’ibitangazamakuru bine byo mu Bufaransa, mu minsi azamara mu Rwanda, azabasha gusura bimwe mu bikorwa bigaragaza umuco Nyarwanda, ndetse no kwihera amaso ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Uyu munya-Portugal, wahoze ari rutahizamu wa Paris Saint-Germain, ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe batsinze ibitego byinshi ndetse akaba umwe mu bakundwa n’abafana.

Pedro Pauleta mu bindi bikorwa azasura harimo ishuri rya PSG mu Rwanda, riherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho azafatanya mu myitozo n’abakinnyi b’iri shuri.

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda, rigamije kuzamura impano no gushyigikira abana b’Abanyarwanda gukina umupira w’amaguru ku rwego rw’ababigize umwuga.

Pedro Pauleta mu Karere ka Huye azaba ari kumwe n’Umuyobozi w’amashuri y’umupira w’amaguru ya PSG ku Isi, Nadia Benmokhtar.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi, aza gukurikira umukino wa nyuma w’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2023). Azasura kandi Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ yo kumenyekanisha u Rwanda mu bukerarugendo, rukomeje gukorana na Paris Saint-Germain mu kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukererarugendo n’ishoramari muri Afurika. Ibi kandi bikajyana no kumenyekanisha icyayi n’ikawa by’u Rwanda.

U Rwanda na Paris Saint-Germain biherutse kongera amasezerano y’ubufatanye, azageza mu 2025 nyuma yo gushima ay’ubufatanye bw’imyaka itatu yari ishize.

Ku ya 4 Ukuboza 2019, u Rwanda nibwo rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino, no ku kibuga Parc des Princes n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Forest Whitaker wakinnye muri filime ari nka Idi Amin Dada ari mu Rwanda

Forest Whitaker, umukinnyi w’icyamamare mu gukina filime ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wamenyekanye cyane muri filime ‘The Last King of Scotland’ akinamo nka Idi Amin wari Perezida wa Uganda, ari mu Rwanda. Forest Whitaker Forest Whitaker, umwe mu byamamare by’i Hollywood ari i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball Africa League, BAL. Forest Whitaker yakinnye ari Idi Amin, Perezida wa Uganda muri filime ‘The […]

todayMay 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%