Inkuru Nyamukuru

Rubavu : Abari mu nkambi kubera ibiza batangiye gusubira mu ngo

todayMay 27, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imwe mu miryango yari mu nkambi, nyuma yo kwangirizwa ibyo batunze, yatangiye gusubira mu ngo zabo nk’uko bari babisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kubasura.

Batangiye gusubira mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko iki gikorwa gitangiye ku miryango ifite inyubako zitangiritse cyane, nk’uko harimo abo bagomba kwishyurira ubukode ariko bakava mu nkambi.

Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000 ubu bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo abangirijwe n’ibiza bashobore gusubira mu buzima busanzwe, kandi bagire ubuzima bwiza.

Ati “Ibyo turimo gukora ni ukubafasha gusubira mu buzima busanzwe kandi ntawe uzahutazwa, ubu bamwe batangiye kuva mu nkambi, hari n’abo tuzagenda dufasha gukodesha mu gihe bagenda bashaka ubushobozi”.

Uyu muyobozi avuga ko hari abaturage batazasubira aho bari batuye, kubera byagaragaye ko ari mu manegeka, icyakora akomeza avuga ko harimo gushakwa aho bazatuzwa, gusa ashimangira ko hatakoreshwa ubutaka bwo guhinga kuko bukomye.

Mu Karere ka Rubavu hamaze kubakwa umudugudu ugomba gutuzwamo abari mu manegeka, biteganyijwe ko uzatuzwamo imiryango 120, mu gihe hari imiryango myinshi icyeneye aho kuba.

N’ubwo ibiza byatwaye ubuzima bw’abaturage 28 mu Karere ka Rubavu, bikangiza inyubako nyinshi z’abaturage hamwe n’ibikorwa remezo, benshi mu bana bava mu miryango yasenyewe bakomeje ishuri, ndetse bishyurirwa amafaranga yose hamwe n’ayo kurya ku ishuri.

Hari abazatuzwa muri izi nyubako

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inama n’ibirori bikomeye byazanye abashyitsi basaga miliyoni mu Rwanda mu 2022

Imibare ikubiye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasohotse mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, yerekana ko urwego rw’ubukerarugendo rwonyine rwijnirije u Rwanda agera kuri miliyoni 445 z’Amadolari ya Amerika mu 2022. Ni izamuka ringana na 171.3% ugereranyije n’ayinjiye mu 2021, kubera icyorezo cya Covid-19. Ayo yinjiye binyuze mu nama, ubukerarugendo n’andi mahuriro anyuranye. Mbere y’icyorezo cya Covid-19, imibare igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda bwari bugeze ku gipimo kiza cyo […]

todayMay 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%