Inkuru Nyamukuru

Ishami rya BK Nyamata ryimukiye mu nyubako nshya ya BUIG

todayMay 28, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatashye ku mugaragaro ahakorera ihami ry’iyo Banki rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, riri mu nyubako nshya ya BUIG.

Aho BK Nyamata yimukiye

Mbere yo gutangira ibirori byo gufungura iryo shami riherereye mu mujyi wa Nyamata, abayobozi ba BK babanje gusura Ishuri ry’abakobwa rya Maranyundo Girls School, riherereye mu Murenge wa Nyamata, baganira n’abanyeshuri baho.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Rumanyika Désiré, wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa BK, yaganirije abo banyeshuri kuri gahunda zitandukanye za Banki ya Kigali, zirimo kwizigamira, urubuto, BK Mobile Banking n’izindi, ndetse ababwira ko icyiza cyo gukorana na BK ari uko ishobora gufasha urubyiruko rufite imishinga kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa Maranyundo Girls School, Sr Leatitia Musanabaganwa, yashimiye BK yaje kuganiriza abanyeshuri, avuga ko nka Banki iyobowe n’umugore, ibyo bizamurira abakobwa biga muri icyo kigo icyizere, ko nabo bashobora kugera ku bintu bikomeye.

Inyubako nshya Ishami rya BK Nyamata rigiye gukoreramo, yubatse ku buryo bugezweho, bufasha mu gutanga serivisi nyinshi kandi zihuse, ndetse abakiriya baza kuzisaba bakaba bafite aho bisanzurira, bitandukanye n’aho yari isanzwe ikorera aho muri Nyamata, hari inzu ntoya, yubatse ku buryo butagezweho.

Muri iyo nyubako harimo aho abakiriya bakirirwa bategereje guhabwa serivisi, bakanahigishirizwa kwikorera serivisi zimwe na zimwe za Banki kuri Telefone, hari kandi icyumba umukiliya ashobora kuganiriramo n’umukozi wa Banki, bitari mu ruhame, yaba ari ibyo asobanuza cyangwa aje gusinya inguzanyo n’ibindi. Hari n’ahatangirwa serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Harimo kandi icyumba cy’inama, icyumba cy’umubyeyi cyagenewe kwifashishwa n’abakozi ba BK bonsa, ariko n’umukiliya akaba yacyifashisha yonsa cyangwa agikeneye ku bundi buryo. Hari kandi n’ibikorwa remezo birimo inzira n’ubwiherero byorohereza abafite ubumuga.

Musabyimana Jean Baptiste, uhagarariye abakiliya ba BK Nyamata, yavuze ko bishimira kuba iyo Banki igiye kujya ibakirira ahantu hisanzuye, ashima ibyagezweho kuva mu 2010 BK ifungura ishami ryayo i Nyamata kugeza ubu, ariko agira n’ibyo asaba.

Yagize ati “Twishimiye igikorwa cyo kudushakira ahantu heza. Kuva mu 2010 BK ifungura ishami i Nyamata kugeza ubu, ni urugendo rushimishije. Mwibuka uko Umujyi wari umeze, n’uko wagiye uhinduka BK imaze kuhagera. Umujyi wacu watoranyijwe mu Mijyi yunganira Kigali, bikwiye kugenda muri icyo cyerekezo na BK Nyamata ikunganira inkuru ya Kigali, itanga serivisi zisubiza byinshi mu byifuzo by’abakiliya”.

Musabyimana yasabye BK kongera ibyuma bitanga amafaranga, kuko hari kimwe gusa kandi abakiriya ari benshi, ku buryo ngo hari n’ubwo amafaranga ashiramo mu mpera z’icyumweru (weekends).

Ikindi yasabye ni uko inguzango zitangirwa kuri BK Nyamata zakwiyongera, kuko ubu ngo usaba inguzanyo irenga 2,500,000Frw, ajya kuyisinyira i Kigali, bakifuza ko yakwiyongera akagera kuri 10,000,000Frw.

Asubiza kuri ibyo bibazo, Rumanyika yagize ati “Twishimiye iki gikorwa. Tumaze iminsi tugitegura, dushaka ahantu hatuma abakiliya bisanzura, hari serivisi zihuse, hari ‘smart’ bijyanye n’icyerekezo cy’Akarere ka Bugesera. Ku kibazo cy’inguzanyo zitinda, twashyizeho abakozi bihariye, bakurikirana iby’inguzanyo kugeza birangiye bidasabye kuza i Kigali. Turakomeza kongera ikoranabuhanga mu bijyanye no gutanga inguzanyo, serivisi yo gusaba inguzanyo kuri telefone izabageraho vuba”.

Rumanyika kandi yijeje abakiliya ko amafaranga atazongera kubura mu cyuma, ndetse ko n’ibyuma biyatanga bizongerwa bidatinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye ubufatanye bw’Akarere na BK mu guhindura imibereho y’abaturage, nk’uko biri mu ntero y’iyo banki ‘BK Financially Transforming Lives’.

Yashimye BK kuba yarahisemo gukorera mu nyubako y’abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri Bugesera, kuko bizaba magirirane, bigafasha abo bacuruzi kwishyura inguzanyo bafashe muri BK bayubaka, impande zombi zikabyungukiramo.

Yagize ati “Ibindi wenda twasaba ni ubufatanye, mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, aho Banki nk’iyi yageze, uretse n’ibi turimo tubona, hari ibiba bigomba guhinduka no mu nkengero z’aho ikorera. Twifuza ko hakagira ibyo abaturage bacu, cyane cyane muri uyu Mujyi wa Nyamata bungukira mu kuba BK ikorera muri aka Karere”.

Aho BK Nyamata yakoreraga mbere

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imiryango yazimye muri Jenoside ni imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze – Minisitiri Bayisenge

Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ku mugoroba wa tariki 27 Gicurasi 2023, yavuze ko iyi miryango ari imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze, bityo kikaba gifite umukoro wo gukomeza kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye. Minisitiri Bayisenge avuga ko imiryango yazimye amuri Jenoside ari imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze Yagize […]

todayMay 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%