Inkuru Nyamukuru

Turateganya ko inyama z’ingurube zagaburirwa abana ku ishuri – PS MINAGRI

todayMay 28, 2023

Background
share close

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye aborozi b’ingurube kongera umusaruro kugira ngo abana ku ishuri batangire gufungura inyama zazo, mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana

Leta y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu abana bangana na 33% hose mu Gihugu bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, harimo igwingira na bwaki.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana avuga ko inyama z’ingurube zirimo intungamubiri nyinshi zafasha kurwanya imirire mibi.

Dr Kamana ati “Inyama y’ingurube ikungahaye ku ntungamubiri mu buryo butangaje, ni kimwe mu byafasha kurwanya igwingira ry’abana bato, turateganya ko byatangira gukoreshwa muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugaburira abana ku ishuri”.

Dr Kamana avuga ko hari gahunda yatangiye yo guha buri mwana byibuze inyama imwe, ariko zikazagenda ziyongera uko umusaruro w’ibikomoka ku matungo wiyongera, cyane cyane uw’ingurube kuko zororoka vuba(buri mezi atatu) kandi zikavuka ari nyinshi.

Dr Kamana asaba ibigo by’amashuri kwitabira ubworozi bw’ingurube kugira ngo birwanye bukene ari na ko abana babona indyo yuzuye.

Inama aborozi b’ingurube bagiranye n’inzego zitandukanye ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, yitabiriwe n’Umuyobozi wa GS Camp Kigali, Jean de Dieu Niyonsenga, akaba n’Umunyamabanga w’Urugaga rw’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda (HOSO).

Niyonsenga avuga ko yaje kureba uko aborozi b’ingurube bafatanya n’amashuri hakaboneka ingurube nyinshi zo kugaburira abana, zaba zorowe na bo cyangwa zororerewe ku mashuri.

Niyonsenga ati “Ni ibintu turimo gutekereza ko bikozwe ku mashuri hakaba imirima cyane cyane iy’imboga hamwe n’ubwo bworozi, byakunganira ubushobozi bw’ababyeyi na Leta mu bijyanye no kubona amafunguro yuzuye y’abana, kandi mu buryo budahenze”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda (RPFA), Jean Claude Shirimpumu avuga ko batari buhite bahaza amashuri yose mu Rwanda ako kanya, ariko ko baza gushyiraho uburyo bwo korora izitanga umusaruro mwinshi mu gihe gito.

Shirimpumu agira ati “Tugiye gushishikariza aborozi korora amatungo atanga umusaruro vuba kandi mwiza, kandi icyiza kirimo ni uko gukorana n’iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri biza gushyiraho igiciro cyiza ku mworozi bitume arushaho gukunda ibyo akora”.

Mu ngamba zigamije kongera umusaruro aborozi b’ingurube ku bufatanye na Leta bashyizeho, harimo kuba bazajya bahabwa intanga z’ingurube zitanga icyororo hakoreshejwe utudege duto twitwa ‘drone”.

Ikindi kibazo MINAGRI hamwe n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Ubutwererane n’Amahanga (Enabel) bijeje ko bazakemurira aborozi, ni ukwiga uburyo bwagutse bwo korora isazi zivamo ibiryo by’ingurube, inkoko n’amafi, mu rwego rwo kwirinda ko ayo matungo akomeza kurwanira ibigori n’abantu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Iburasirazuba: Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera ikomeje kuvugururwa no kongererwa imbaraga

Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuvugururwa yongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse. Aho imiyoboro yamaze kubakwa, abahatuye n’abahakorera bishimira impinduka kuko bakomeje kubyaza umusaruro amashanyarazi afite imbaraga zihagije. Munyaneza Jean Bosco, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ibikorwa byo kwagura imiyoboro ishaje mu Burasirazuba birimbanyije kandi byafashije cyane mu kugabanya ibibazo by’icikagurika ry’amashanyarazi, ndetse no […]

todayMay 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%