Inkuru Nyamukuru

Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro

todayMay 29, 2023

Background
share close

I Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda hasojwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri ajyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Ni amahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Ubwo yayasozaga ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo wari uhagarariye Polisi, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi buzabafasha gusohoza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro.

Yagize Ati: “Polisi y’u Rwanda ifite intego yo guharanira amahoro n’umutekano haba mu gihugu, mu Karere ndetse n’ahandi, inshingano ihabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo Polisi ibashe kubigeraho, ni uko igira abakozi bafite ubumenyi, ubushobozi na disipuline kandi bakora kinyamwuga. Niyo mpamvu rero hategurwa amahugurwa nk’aya kugira ngo abapolisi barusheho kuzamura urwego rw’ubumenyi n’imikorere.”

CP Munyambo yashishikarije abasoje amahugurwa guha agaciro ubumenyi bungutse babukoresha neza mu kazi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Ati: “Muri aya mahugurwa mwigiyemo amasomo menshi azabafasha gutoza abandi ku bipimo bigenderwaho ku rwego Mpuzamahanga, bityo bakazabasha kuzuza inshingano hirya no hino ku isi aho bazaba boherejwe. Mukwiye guhora mubizirikana kandi mugaharanira ko bikorwa kinyamwuga.”

Umwe mu barimu ba UNITAR,Eliane Maisonneuve, yashimiye abasoje amahugurwa ku mwete n’ubushake byabaranze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bayamazemo, ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwakomeje kubaba hafi.

Yagize Ati: “Nk’abarimu natwe duhora twihugura, Kandi tukigira no kuri bagenzi bacu. Turashimira Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwakomeje gushyigikira aya mahugurwa kuva yatangira kugeza uyu munsi.”

Umwe mu basoje amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Eugene Mushayija, yavuze ko amahugurwa bamazemo iminsi akubiyemo ubumenyi budashidikanywaho ko bagiye kuba abarimu beza kandi buzabafasha guhugura abandi mu mashuri atandukanye ya Polisi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu watorewe kuyobora Nigeria

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, yageze muri Nigeria aho yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu, uzarahirira kuyobora Nigeria kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023. Bola Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko agiye kurahirira kuyobora Nigeria asimbuye Mohammadu Buhari wari umaze imyaka 10 ayoboye iki gihugu cya Nigeria. Umuhango w’irahira rya Tinubu biteganijwe ko uzitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma zitandukanye […]

todayMay 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%