Inkuru Nyamukuru

Abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda batangajwe

todayMay 29, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwashyize ahagaragara abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Ni nyuma y’uko benshi mu banyeshuri muri iki cyumweru bari bakomeje kugarargaza ko batindiwe no kubona ibi bisubizo, kuko itangira ry’amasomo muri iyi Kaminuza riteganyijwe ku itariki 5 Kamena 2023.

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023 na Dr Mukankomeje Rose uyobora HEC, rivuga ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo uyu mwaka biboneka umunyeshuri anyuze kuri ‘link’ ikurikira: https://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result

Kugira ngo uwasabye inguzanyo abone igisubizo cye, asabwa kwinjiza ahabugenewe umubare umuranga (Registaration number) aba yarahawe asaba kwiga muri Kaminuza.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibyagendeweho mu gutanga izi nguzanyo ari amanota umunyeshuri yagize mu kizamini cya Leta, gisoza amashuri yisumbuye hamwe n’ibyo yasabye kwiga muri kaminuza, aho ibyo byombi biba biri ku ijanisha rya 50% buri kimwe.

Abagize amahirwe yo guhabwa inguzanyo basabwa kutazahindura ibyo bahawe kwiga na Kaminuza y’u Rwanda, kuko ibyo bishobora gutuma batakaza inguzanyo bari bemerewe bityo bakaziga biyishyurira byose.

Ku bijyanye n’ubujurire bamwe mu basabye inguzanyo bakenera gutanga, bizakorwa kuva ku wa mbere tariki ya 29 Gicurasi kugeza ku itariki ya 7 Kamena 2023 ku biro by’uru rwego, ndetse no kubwohereza mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Email.

Aya makuru asohotse mu gihe HEC yari iherutse gutangaza ko uyu mwaka abemerewe inguzanyo na Leta bazagabanuka, bitewe n’igabanuka ry’ingengo y’imari yagenewe Minisiteri y’Uburezi uyu mwaka.

Dr Mukankomeje yaragize ati “Ni ukuvuga ngo umubare w’abo twishyuriraga uzaba muto ugereranyije n’uwo twari dufite. Kandi mu by’ukuri abarangije amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa byo kujya muri kaminuza ni ibihumbi 46. Amafaranga baduhaye ntabwo dushobora kwishyurira na 15%”.

Mu gihe nibura Leta yaba yishyuriye abo 15% mu basabye inguzanyo, bivuze ko abangana n’ibihumbi 6900 gusa ari bo bahabwa inguzanyo; ni ukuvuga ko haba harimo ikinyuranyo cy’ibihumbi 39 basigara.

Ibi kandi byiyongereye ku kuba n’abari basabye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda na bo haremerewe bake, dore ko mu bagera hafi ku bihumbi 22 bari babisabye uyu mwaka hemerewe abatarenga bihumbi umunani, nk’uko ubuyobozi bwayo bubivuga. Gusa hasobanuwe ko ibi byose byatewe n’ubushobozi bw’iyi kaminuza butabasha kwakira umubare munini w’abasabye kuyigamo basabye ari benshi, bitewe n’uko n’abagize amanota meza uyu mwaka babaye benshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Turateganya ko inyama z’ingurube zagaburirwa abana ku ishuri – PS MINAGRI

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye aborozi b’ingurube kongera umusaruro kugira ngo abana ku ishuri batangire gufungura inyama zazo, mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kurwanya imirire mibi. Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana Leta y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu abana bangana na 33% hose mu Gihugu bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, harimo igwingira na bwaki. Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana avuga ko inyama […]

todayMay 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%