Inkuru Nyamukuru

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze indi nkunga isaga Miliyoni 16 Frw yo gufasha abahuye n’ibiza

todayMay 30, 2023

Background
share close

Arikidiyosezi ya Kigali yatanze inkunga isaga Miliyoni cumi n’esheshatu (16,350, 500 Frw) muri Diyosezi ya Ruhengeri yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza.

Inkunga yatanzwe irimo imyenda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 (12,350.000Frw), ibiribwa bifite agaciro gahwanye n’ibihumbi bisaga magana atanu (521,500Frw), ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750,000Frw) hanatangwa na sheki ya miliyoni enye (4) z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inshuro ya kabiri Arikidiyosezi ya Kigali itanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Inshuro ya mbere yabitanze muri Paruwasi ya Nyundo, ku nshuro ya kabiri ibitanga muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali, avuga ko iyi nkunga yatanzwe n’abakirisitu bo muri Paruwasi 39 zigize Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo ijye gufasha abahuye n’ibiza.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakirisitu bitanze uko bashoboye bakigomwa kuri bike batunze kugira ngo babashe gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Kigali, Narame Marie Gratia, hamwe n’itsinda ayoboye, ni bo bashyikirije iyi nkunga Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri ni bwo bwashyikirijwe iyo nkunga kugira ngo Diyosezi na yo iyishyikirize abakuwe mu byabo n’ibiza bari muri iyi Diyosezi.

Iyi nkunga yakiriwe na mugenzi we uyobora ishami ry’ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, Bazasekabaruhe Jean Damascene. Yashimye iyi nkunga bagejejweho atangaza ko izahita ihabwa abo yagenewe.

Ati “Turabashimira inkunga muduhaye kandi Imana ihe umugisha abakirisitu bitanze muri iki gikorwa iyi nkunga ikaboneka.

Bageza imfashanyo ku bahuye n’ibiza

Iyi nkunga yo gufasha abahuye n’ibiza yatangiye gukusanywa nyuma y’itariki 3 Gicurasi 2023 ubwo imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki 2 Gicurasi igahitana abantu 131 ndetse igasenya amazu ikangiza n’ibikorwa remezo.

Caritas yahise ishishikariza abakirisitu Gatorika ibakangurira kugira icyo bigomwa bagafasha imiryango yibasiwe n’ibiza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Maître Sinzi yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo

Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Maître Sinzi Tharcisse aganiriza abitabiriye iki gikorwa Ni mu mpanuro yahaye abakina Karate baturutse mu makipe 40, bitabiriye amarushanwa yo Kwibuka ku nshuro ya 29, abakarateka ndetse n’abakinnyi muri rusange, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, […]

todayMay 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%