Inkuru Nyamukuru

Kigali: Dore aho abakunda umuziki bazidagadurira kuri uyu wa Gatandatu

todayMay 31, 2023

Background
share close

Abahanzi barimo Riderman, B Threy na Niyo Bosco, bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo ‘European Street Fair’ gisanzwe gitegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

Iki gitaramo ngarukamwaka cyari kimaze igihe kitaba kubera icyorezo cya COVID-19, kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba ahazwi nka Imbuga City Walk rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Igitaramo ‘European Street Fair’ gifasha urubyiruko n’abatuye Umujyi wa Kigali kwidagadura kigiye kuba ku nshuro ya Kane, dore ko cyaherukaga kuba mu 2019, kibera muri Car Free Zone.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, utegura iki gitaramo, uvuga ko gitegurwa mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko kwidagadura ndetse n’abafite impano bakabasha kuzigaragaza, aho kwinjira biba ari ubuntu kuri buri wese.

Abahanzi bateganyijwe kuzahurira ku rubyiniro muri iki gitaramo, barimo Riderman, umwe mu baraperi beza mu Rwanda ndetse umaze imyaka irenga 15 muri uyu muziki.

Riderman

Riderman si ubwa mbere yitabiriye iki gitaramo kuko igiheruka muri 2019, yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Charly na Nina, Sintex, Siti True Karigombe n’abandi.

Hari kandi abandi baraperi barimo Muheto Bertrand umaze kwamamara ku izina rya B-Threy, ndetse na Kivumbi King.

Uretse aba baraperi, hazaba harimo na Bwiza Emerance, umaze kubaka izina nka Bwiza. Uyu muhanzikazi uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki, akaba asanzwe afashwa n’inzu ya Kikac Music.

B Threy

Niyo Bosco na we ni undi muhanzi utegerejwe gususurutsa urubyiruko rw’abanya-Kigali ruzaba rwitabiriye iki gitaramo ndetse n’itsinda rikomeye ry’abanyamuziki n’abacuranzi rya Symphony Band.

Iki gitaramo kizayoborwa n’umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini Nkusi Arthur, ndetse si ubwa mbere azaba ayoboye ‘European Street Fair’. Ni mu gihe Dj Infinity ari we uzaba avangavanga imiziki.

Kivumbi King
Niyo Bosco
Bwiza
Symphony Band

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Vincent Nshimiyimana wamenyekanye mu gucuruza akabari yitabye Imana

Umucuruzi wari umunyerewe mu by’akabari mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, Vincent Nshimiyimana, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Vincent Nshimiyimana yakundaga umupira w’amaguru cyane Amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Gicursi 2023, ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp, abantu bakwirakwije ifoto ye, bagaragaza agahinda abasigiye by’umwihariko abo bagiranye ibihe byiza. Amakuru yemejwe na mukuru we bavukana, Sibomana Viateur, avuga ko mu ma saa tanu zo kuri […]

todayMay 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%