Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya EAC mu Burundi

todayMay 31, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente ari i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu butumwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byanyujije kuri Twitter, buvuga ko Dr Ngirente yageze i Burundi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’inama y’abakuru b’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barebera hamwe uburyo bwafasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’abagaba b’ingabo izaganirwaho mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Inama iheruka ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC nayo yabereye i Bujumbura mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, yemeza ko ibihugu binyamuryango bya EAC byohereza bwangu ingabo zabyo muri RDC.

Ibi bihugu, uretse u Rwanda bifite Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, zirangajwe imbere na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu ukomoka muri Kenya.

Ubwo ingabo za EAC zahabwaga uduce zizakoreramo uko M23 igenda isubira inyuma, ingabo z’u Burundi zahawe gukorera mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumangabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

Iyo nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi yari yanasabye impande zose ziri mu kibazo cya Congo kubahiriza amasezerano yose nk’uko yemejwe ku rwego rw’akarere ndetse n’urwego mpuzamahanga kandi bumvira amabwiriza yose atangwa n’abakuru b’ibihugu kuko aribo bari ku rwego rw’ikirenga rw’uyu muryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yakubitiwe mu nzira ataha bimuviramo urupfu

Mu Kagari ka Songa, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 36 witwa Maniraguha Théoneste, aho bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abataramenyekana. Amakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Songa, Habyarimana Felicien yatangarije Kigali Today, yavuze ko urupfu rwa Maniraguha barumenye mu gitondo cyo ku itariki 28 Gicurasi 2023, aho ngo yageze ku mugore we mu ijoro rishyira iyo tariki yakomeretse cyane. Ubwo uwo mugabo yatahaga muri iryo […]

todayMay 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%