Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali washyizwe ku mwanya wa Kabiri mu kwishimirwa n’abitabira Inama zo ku rwego mpuzamahanga

todayMay 31, 2023

Background
share close

Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama, ICCA ryongeye gushyira Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu mijyi ibengukwa n’abitabira inama mpuzamahanga mu gihe u Rwanda muri rusange ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitoranywa cyane mu kwakira izo nama.

Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwinjiye muri ICCA, icyo gihe rushyirwa ku mwanya wa 21 mu bihugu bitoranywa ngo byakire inama mpuzamahanga kandi zikomeye.

Uretse mu gihe cya Covid-19, bibarwa ko mu 2022 Kigali yakiriye inama 21 mpuzamahanga ziha abantu urubuga rwo kuganira no kungurana ibitekerezo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, kigaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2023 Kigali yakiriye inama 31, ndetse biteganyijwe ko kugera mu Ugushyingo izaba yakiriye izindi 31.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.105.460 b’abanyamahanga, aho nibura 60% baturutse mu bihugu bya Afurika. Ku rundi ruhande, 47.5% bagenzwaga na gahunda zijyanye n’ubucuruzi.

Mu 2016 Kigali yari ku mwanya wa gatatu, ivuye kuwa gatanu mu 2015, n’uwa cyenda mu 2014. Ni mu gihe u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitoranywa ngo byakire inama mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2016, ruvuye ku mwaya wa karindwi mu 2015, uwa 13 mu 2014 n’uwa 21 mu 2013.

Umujyi wa mbere mu kwishimirwa n’abitabira inama ni Cape Town yo muri Afurika y’Epfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK Group yabonye Miliyari 17.9Frw z’inyungu mu gihembwe cya mbere cya 2023

Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023. Umuyobozi Mukuru (CEO) wa BK Group, Béata Habyarimana, avuga ko iyo nyungu bayikesha ahanini kuba ibiciro ku masoko byatangiye kumanuka kuva kuri 18% kugera […]

todayMay 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%