Umuryango w’Abibumbye na Ambassade ya Senegal mu Rwanda, bibutse Captain Mbaye Diagne wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatatu, ambassade ya Senegal hamwe n’abayobozi batandukanye bakoze igikorwa cyo kwibuka Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside ubwo yavaga guhisha Abatutsi muri Milles Collines bashakaga kwicwa aho bamwunamiye banashyira indabo kumva zishyinguwemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Captain Mbaye Diagne yageze mu Rwanda mu 1993 nk’indorerezi ya gisirikare, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha. Capt Diagne yarokoye Abatutsi babarirwa muri 600, kugeza ubwo ku wa 31 Gicurasi 1994 yicwaga.
Dr Gasasira Jean-Baptiste umwe mu bantu Captain Mbaye yafashije, avuga ko ubutwari n’ubwitange bwa Mbaye Diagne ari urugero rwiza ku bantu bose cyane cyane ku basirikare.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Clarisse Munezero avuga ko igikorwa captain Mbaye yakoze ari urugero rwiza by’umwihariko ku bana kuko bibafasha kwiga amateka.
Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda ashimira ubutwari Mbaye Diagne yagaragaje mu gihe cya Jenoside ubwo yemeraga kwitangira inzirakarengane z’Abatutsi bicwaga muri icyo gihe.
Ibi bikorwa by’ubwitange byahesheje Diagne umudali w’ubutwari yahawe n’u Rwanda mu 2010 ndetse n’uwo yahawe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2016.
Captain Mbaye Diagne, umusirikare ukomoka mu gihugu cya Senegal yishwe tariki 31 z’ukwezi kwa Gatanu mu 1994.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateranye ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 i Bujumbura mu Burundi, yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko umutwe wa M23 ujyanwa mu kigo cya Rumangabo, nyuma yo gushyira intwaro hasi, aho kujya kuba mu kirunga cya Sabyinyo nk’uko byavuzwe mbere. Inama yabereye i Bujumbura mu Burundi Iyi nama yari […]
Post comments (0)