Inkuru Nyamukuru

Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

todayJune 2, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera ku itariki ya 2 Kamena 2023 ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira kubahirizwa guhera saa moya (19:00) z’ijoro.

Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara rivuga ko Lisansi igura amafaranga y’u Rwanda 1,517 kuri litiro. Ni mugihe igiciro cya Mazutu ari amafaranga y’u Rwanda 1,492 kuri litiro.

Ibi biciro bisimbuye ibyari byashyizweho mu ntangiriro za Mata uyu mwaka ari na byo byakurikizwaga, aho litiro ya lisansi yaguraga amafaranga y’u Rwanda 1,528, mu gihe litro ya Mazutu yaguraga 1, 518. Ibi bivuze ko Lisansi yagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 11 mu gihe Mazutu yagabanuteho agera kuri 26 kuri litiro.

RURA ivuga ko iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n'abandi bayobozi banyuranye ku Isi mu gutaha ubukwe bw'Igikomangoma cya Jorodania Cpt Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Amman, mu Murwa Mukuru w'Ubwami bwa gihugu cya Jordania, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Kamena 2023. Ni ibirori byabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu ngoro ya Zahran hanyuma hakurikiraho […]

todayJune 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%