Inkuru Nyamukuru

Arabie Saudite yamaganye igitero cyagabwe kuri Ambasade yayo muri Sudani

todayJune 8, 2023

Background
share close

Arabia Saudite yamaganye yivuye inyuma igitero cyagabwe ku nzu ikoreramo Ambasade yayo ku murwa mukuru wa Sudani, i Khartoum.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saudite yashinje imitwe yitwaje intwaro kugaba igitero no gusenya inzu ikoreramo Ambasade yayo i Kharthoum, ndetse yongeraho ko ibikoresho n’amazu y’abakozi b’iyo Ambasade byangijwe.

Igihugu cya Arabie Saudite gifatanyije kumwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika byagize uruhare rukomeye mu kugerageza guhuza impande zishyamiranye kuva intambara yakwaduka muri Mata uyu mwaka.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze yavuze ko ubwami bwa Arabie Saudite bwamaganye bikomeye ibikorwa by’ubwangizi n’ubwicanyi bigambiriye abahagariye icyo gihugu.

Iryo tangazo ryashyizwe kuri Twitter, ntiryagize uwo ritunga urutoki uruhande ruri inyuma y’ibyo bikorwa. Kugera mu cyumweru gishize, Arabia Saudite yakomeje gutegura ibiganiro bibera I Djeddah hagati y’abashyamiranye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Santarafurika baganira ku mutekano

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santarafurika, Prof. Faustin-Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye mugenzi we ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirebana n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi harimo n’ibirebana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Santarafurika. Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze ku Kibuga cy’Indege […]

todayJune 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%