Inkuru Nyamukuru

Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF ni muntu ki?

todayJune 8, 2023

Background
share close

Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi Wungirije w’ Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, afite imyaka 50 y’amavuko, kuko yavutse mu 1973. Yavukiye muri Uganda, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda mu 1962.

Lt Col Simon Kabera

Lt Col Simon Kabera ni umugabo wubatse. Afite umugore n’abana babiri, harimo n’umwe bakorana mu murimo wo kuvuga ubutumwa mu buryo bw’indirimbo, kuko uretse umwuga wa gisirikare, Lt Col Kabera ni n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, harimo iyitwa ‘Mfashe Inanga’, ‘Munsi yawo’ n’izindi.

Lt Col Kabera agizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF, yarabanje gukora mu nzego zitandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo kuba yarabaye mu Nama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare guhera mu 2019.

Mbere yaho, yagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) akaba yari Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru. Yanakoze igihe kirekire mu bijyanye n’itumanaho.

Lt Col Kabera ni inararibonye mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare , kuko ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhera mu 1991. Aza ku rugamba yaje acikirije amashuri, kugira ngo afatanye n’abandi kubohora u Rwanda.

Nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n’indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.

Afite imidali itandukanye, harimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu bimushimisha. Yigeze kuvuga ati “nzawereka abahungu banjye.” Afite n’uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bintu yishimira kuruta ibindi harimo kuba Umunyarwanda akaba ari mu Rwanda, afite uburenganzira, n’abana be bakazarukuriramo.
Yagize ati “Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nzi ko na nyuma y’ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze Igihugu cy’u Rwanda nk’Umunyarwanda mu gihe nkituyemo.”

Ati “Hamwe n’ubutegetsi bubi bwariho n’akarengane kari gahari, data yahunze mu 1962 njye mvuka ku mubyeyi w’umushumba w’Abanya-Uganda.”

Ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, ngo se ntiyari akiri umushumba w’Abanya-Uganda, ahubwo yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babonaga amata banywa.

Mu buto bwe, aho yize mu ishuri muri Uganda, ngo yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga “Akanyarwanda”.

Ati “Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari Igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k’umuntu gashingira ku kuba afite Igihugu akomokamo.”

Ati “Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n’urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda Igihugu.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hateraniye umwiherero wa Komite ihoraho y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe

I Kigali hateraniye umwiherero wa Komite ihoraho y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ugamije kwiga aho amavugurura yakozwe mu nzego z'uyu muryango ajyanye n'imikorere yawo ageze ashyirwa mu bikorwa.  Uyu mwiherero watangijwe kuri uyu wa kane Taliki 08 Kamena na Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bya Afurika. Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat  yagaragaje ko amwe muri aya mavugururwa […]

todayJune 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%