Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Santarafurika baganira ku mutekano

todayJune 8, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santarafurika, Prof. Faustin-Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye mugenzi we ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirebana n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi harimo n’ibirebana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Santarafurika.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu masaha ya saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Kane, yakirwa mu cyubahiro kigenewe Abakuru b’Ibihugu.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ine aho ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano mu nzego zitandukanye harimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka inzego z’umutekano muri Santarafurika, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’igenamigambi mu bukungu.

U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye umubano ushingiye mu by’umutekano aho Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika kuva mu 2014 mu butumwa bw’amahoro bwa ONU (MINUSCA).

Hari kandi Ingabo z’u Rwanda ziriyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byagiranye.

Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Palais de la Renaissance, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Santarafurika, iherereye mu Mujyi rwagati i Bangui.

Abasirikare b’u Rwanda barinda kandi Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite, ni bo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Platini P agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P, wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, aritegura kwerekeza ku mugabane wa Amerika, mu bitaramo bizenguruka Canada. Platini P Platini P mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko ibitaramo afite muri Canada, biteganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka. Platini P waherukaga mu bitaramo bizenguruka imwe mu mijyi yo muri Leta Zunze za Amerika, yavuze ko imyiteguro yo kwerekeza muri Canada igeze kure, […]

todayJune 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%