Inkuru Nyamukuru

Platini P agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

todayJune 8, 2023

Background
share close

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P, wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, aritegura kwerekeza ku mugabane wa Amerika, mu bitaramo bizenguruka Canada.

Platini P

Platini P mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko ibitaramo afite muri Canada, biteganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Platini P waherukaga mu bitaramo bizenguruka imwe mu mijyi yo muri Leta Zunze za Amerika, yavuze ko imyiteguro yo kwerekeza muri Canada igeze kure, kandi ko hari ubunararibonye amaze kugira.

Yagize ati “Niteguye neza, ‘experience’ ni nziza kuko diaspora iba idukumbuye kandi natwe ni uko.”

Platini P, umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze gukora izina, yavuze ko uretse ibitaramo arimo kwitegura afite muri Canada, abakunzi be bo mu Rwanda nabo bashonje bahishiwe.

Yagize ati “Abakunzi banjye mbafitiye byinshi, hari igitaramo kizaba uyu mwaka byanga byakunda kikabera hano muri Kigali.”

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Platini P yari yashyize hanze EP yitiriye akabyiniriro ke (Baba), iriho indirimbo eshanu zirimo ebyiri yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda.

Hariho Toroma yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, baherukaga gukorana indirimbo Platini akiri mu itsinda rya Dream Boyz. Hariho kandi na Selfie yakoranye na Remy Adan wo muri Côte d’Ivoire.

Platini P, yavuze ko nyuma yo guha abakunzi be indirimbo ‘Mbega Byiza’ iri kuri iyo EP, muri iyi mpeshyi azashyira hanze izindi ndirimbo.

Platini P yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu 2020 nyuma yo gutandukana na mugenzi we, Mujyanama Claude (TMC), bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF ni muntu ki?

Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi Wungirije w’ Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, afite imyaka 50 y’amavuko, kuko yavutse mu 1973. Yavukiye muri Uganda, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda mu 1962. Lt Col Simon Kabera Lt Col Simon Kabera ni umugabo wubatse. Afite umugore n’abana babiri, harimo n’umwe bakorana mu murimo wo kuvuga ubutumwa mu buryo bw’indirimbo, kuko uretse umwuga […]

todayJune 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%