Inkuru Nyamukuru

General James Kabarebe yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika

todayJune 9, 2023

Background
share close

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Santarafurika, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA).

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Gen Kabarebe, uru ruzinduko arimo muri Repubulika ya Santarafurika yarutangiye ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023.

Gen Kabarebe, uretse kubonana n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, yabonanye kandi n’izindi ngabo z’u Rwanda ziriyo ku bw’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, ari muri Santarafurika, mu gihe Perezida w’iki gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Faustin Archange Touadéra, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku ngingo zirimo ubufatanye mu by’umutekano.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santarafurika. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

Mu 2020, nibwo u Rwanda rwohereje muri Santarafurika itsinda ry’Ingabo (force protection troops) binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ni Ingabo zoherejwe gutanga ubufasha ku ziri mu butumwa bwa ONU mu guhangana n’ibitero byagabwaga n’inyeshyamba zari zishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Arabie Saudite yamaganye igitero cyagabwe kuri Ambasade yayo muri Sudani

Arabia Saudite yamaganye yivuye inyuma igitero cyagabwe ku nzu ikoreramo Ambasade yayo ku murwa mukuru wa Sudani, i Khartoum. Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Arabie Saudite yashinje imitwe yitwaje intwaro kugaba igitero no gusenya inzu ikoreramo Ambasade yayo i Kharthoum, ndetse yongeraho ko ibikoresho n'amazu y'abakozi b'iyo Ambasade byangijwe. Igihugu cya Arabie Saudite gifatanyije kumwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika byagize uruhare rukomeye mu kugerageza guhuza impande zishyamiranye kuva intambara […]

todayJune 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%