Inkuru Nyamukuru

Amerika yahagaritse inkunga y’ibiribwa yageneraga Ethiopia

todayJune 10, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Abanyamerika gitanga imfashanyo USAID, cyatangaje ko gihagaritse imfashanyo y’ibiribwa cyagenerwaga Ethiopia nyuma y’uko imfashanyo irimo kunyerezwa ntigere ku bayicyeneye.

Inkunga y’ibiribwa yagenerwaga Ethiopia yahagaritswe

Ubutumwa bw’ibanga bwatangajwe buvuga ko ibigo bya leta ya Ethiopia hamwe n’igisirikare ari bo bari inyuma y’uwo mugambi.

BBC yatangaje ko uyu mwanzuro ufashwe mugihe Abanya-Ethiopia bagera kuri miliyoni 20, bugarijwe cyane n’ubucye bw’ibiribwa kubera intambara n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi bizabagiraho ingaruka.

Amerika ni yo ya mbere mu guha imfashanyo nyinshi Ethiopia, kuva mu mwaka w’imari wa 2022 imaze kuyiha imfashanyo irenga miliyari 1.8 y’amadolari.

Ikigo cya USAID cyavuze ko igenzura ry’ibikorwa byacyo muri Ethiopia ryasanze ibikorwa byo kuyobya inkunga yibiribwa biri henshi. Gusa ariko iki kigo nticyavuze ku mugaragaro uwo cyemeza ko ari inyuma y’ibyo bikorwa.

Ku wa kane, USAID yavuze ko idashobora gukomeza gutanga imfashanyo y’ibiribwa kugeza ubwo hazakorwa amavugurura.

Iki kigo cyongeyeho ko imfashanyo y’ibiribwa izongera gutangwa igihe kizaba cyizeye ko izagezwa ku bo igenewe.

USAID na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken bagejeje icyo kibazo kuri leta ya Ethiopia.

Abantu hafi miliyoni 32 bo muri Ethiopia, Kenya na Somalia kugeza ubu bibasiwe n’amapfa ya mbere akaze abayeho mu myaka za mirongo ishize

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi baturutse muri Volkswagen aho bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’uru ruganda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023. Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi ibiganiro birimo n’ibijyanye n’umushinga wo gukora imashini zihinga zikoresha amashanyarazi zigenewe abahinzi. Mu 2021, […]

todayJune 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%