Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutora Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, uwatowe akaba ari Rugerinyange Theoneste wasimbuye Mutsinzi Antoine wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kicukiro.
Rugerinyange Theoneste watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu, yashimiye abamutoye, atangaza ko aje gukomereza aho mugenzi we asimbuye yari agereje.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, wari witabiriye aya matora yashimiye Rugerinyange Theoneste ku bushake yagaragaje mu gutanga umusanzu wo kubaka Rulindo n’Igihugu muri rusange. Yamusabye gusigasira ibyagezweho no kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Ati “Icyizere wagiriwe uzakigaragarize mu kubaka iterambere ry’Akarere ka Rulindo no kubaka Rulindo twifuza”.
Rugerinyange Theoneste watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu yari asanzwe ari umuyobozi w’umushinga SAIP (Agricultural Intensification and Food Security Project) mu Karere ka Rwamagana. Ni umugabo w’imyaka 49 y’amakuko, akaba afite umugore n’abana batatu.
Post comments (0)