Ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, Turahirwa ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
Icyo gihe ifoto ya Pasiporo ye hariho inyuguti ya ‘F’ (Female), bivuze igitsina gore. Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, rwaje kwemeza ko atari rwo rwatanze iyo Pasiporo.
Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko icyahinduwe ari fotokopi kuko Original itigeze ihindurwa, kandi nta watanga fotokopi ngo yemerwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Silvio Berlusconi, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 86 aguye mu bitaro byitwa San Raffaele byo mu Mujyi wa Milan. Muri Mata bivugwa ko yavuwe ‘infection’ y’ibihaha ifitanye isano n’indwara itaravuzwe, mugihe mbere uyu mukambwe yari arwaye kanseri yo mu maraso, izwi nka leukaemia. Berlusconi yari umwe mu banyapolitiki bakomeye yageze ku butegetsi bwa mbere mu 1994 ayobora guverinoma enye kugeza mu 2011. […]
Post comments (0)