Umusore witwa Mukiza Willy Maurice, mu kiganiro yahaye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”, yavuze ko amahitamo ye ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu, ntajye mu murongo umwe na se ubarizwa muri FDLR.
Iki gikorwa cyahuje urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu tariki ya 9 Kamena 2023, kibera mu Ntara y’Amajyepfo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara.
Mukiza avuga ko yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akura arerwa na Nyina gusa kuko se yaheze mu mashyamba ya Congo, akaba ari mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Mukiza ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yaje kumenya amateka ya se umubyara ko yaheze mu mashyamba ya Congo, atangira kumva bimuteye ipfunwe kuko yari yarumvise ko yabyawe n’umubyeyi ufite umugambi wo gutera u Rwanda.
Ati “Kuva icyo gihe twagize ubwoba n’abavandimwe banjye dutangira kumva ko tuzagirirwa nabi n’ubuyobozi ndetse n’abaturage, kuko Papa wacu ari mu bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu”.
Mukiza avuga ko uretse ubwoba yagiraga nta kibazo na kimwe yigeze agira mu buzima bwe, cyo kuba yahorwa imigambi yase yo gutera u Rwanda.
Amashuri abanza yayize ku kigo bita Mbandari mu Karere ka Ngororero, yize ari umuhanga aba uwa mbere ariko kubera ko abantu bo muri ako gace ishuri ryari ryubatsemo, bari bazi ababyeyi be, yabagaho asa nk’uwihisha ariko nanone umutima ukamubwira ko atari ngombwa ko ntawe uzamuhora ibikorwa n’imigambi ya se.
Ati “Ndabyibuka niga mu mashuri abanza nabaga uwa mbere ndangiza natsinze neza ku rwego rw’igihugu, batangaje abazahembwa tugeze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, icyo gihe nari mu bagomba guhembwa ariko ntabwo nabonye igihembo, ntangira kubihuza nuko papa ari muri FDLR”.
Abandi bana bari bahembwe baje kubwira Mukiza ko na we ari ku rutonde rw’abagomba guhembwa, arebye amazina yasohotse mu kinyamakuru cy’Imvaho Nshya asanga aye ariho ariko atinya kujya kubaza ighembo cye.
Nyuma yaje kubiganiriza nyina amubwira ko bashobora kuba baramwimye mudasobwa kubera amateka ya se, amubwira ko ntaho bihuriye ahubwo agomba kubaza akamenya igihembo yagenewe akajya kugifata.
Mukiza avuga ko ngo mu mateka yabwiwe yatumye u Rwanda rubamo Jenoside, harimo n’ivangura ryakorerwaga Abatutsi ntibahabwe amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye, ndetse na Kaminuza.
Avuga ko yigaga yumva ko atazabona amahirwe yo kwiga kaminuza, ariko kugeza ubu ashima imiyoborere myiza y’u Rwanda kuko atigeze ahezwa mu myigire ye.
Mukiza arangije amashuri yisumbuye yabashije kwiga Kaminuza, arihirwa na Leta yaba we n’abavandimwe be.
Avuga ko nyuma yo kubona ko ibitekerezo bye bitandukanye n’ukuri yakuze abona ko imiyoborere myiza y’Igihugu, yafashe umwanzuro wo kugira amahitamo ye atandukanye n’aya se.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2023, yakiriye muri Village Urugwiro, Yo-Yo Ma, inzobere mu gucurangisha igikoresho cya Cello, ndetse akaba yaranatsindiye Grammy Award inshuro 19. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bitangaza ko Yo-Yo Ma ari mu Rwanda n’umugore we, Jill Hornor ndetse n’umwe mu bashinze Partners in Health, Ophelia Dahl, aho baje gusura imishinga y’Umuryango Partners In Health (Inshuti mu Buzima). Perezida Kagame na […]
Post comments (0)