Inkuru Nyamukuru

Okkama ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

todayJune 12, 2023

Background
share close

Umuhanzi Ossama Masut Khalid, umaze kwandika izina nka Okkama, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura y’umwana w’umuhungu.

Okkama ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zakunzwe nka Puculi, yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira ifoto afashe ikiganza cy’umwana we, avuga ko ari umugisha kuba yibarutse.

Okkama yibarutse nyuma y’uko yari amaze iminsi ateguje abakunzi be, ko agiye gusohora album yise ‘Ohh Shito’.

Okkama, yasoje amasomo y’umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Toto’.

Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, akaba avuka kuri Se w’umwarabu ukomoka muri Oman na nyina w’Umunyarwandakazi.

Okkama

Okkama Massoud uherutse guhurira mu ndirimbo na Afrique ‘For Life’ iri kuri album ya Bob Pro, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito ariko bafite igikundiro, mu ndirimbo zitandukanye yasohoye nka Puculi, Iyallah, Tsaperi, Message, No n’izindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

George Onyancha yegukanye Kigali International Peace Marathon yihariwe n’Abanya-Kenya

Kuri iki Cyumweru habaye Isiganwa Mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe Amahoro 2023 George Onyancha aryegukana muri Marathon yuzuye y’ibirometero 42,195 KM, mu gihe Kennedy Kipyeko yegukanye umwanya wa mbere muri 1/2 cya Marathon. George Onyancha niwe wegukanye isiganwa mu bagabo ahembwa ibihumbi 20 by’amadolari George Onyancha wari wegukanye umwanya wa gatatu muri Kigali International Peace Marathon ya 2022, uyu mwaka ni we wegukanye umwanya wa mbere muri iri siganwa ryabaga ku […]

todayJune 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%