Abantu 44 bishwe abandi 7 barakomereka mu gitero cy’inyeshyamba zibarizwa mu mutwe wa Codeco mu nkambi ya Lala mu teritware ya Djugu mu ntara ya Ituri muri RDC.
Inkambi ya Lala iherereye muri grupema ya Bahema muri teritware ya Djugu mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Republika ya demokarasi ya Kongo. Ituri ni intara Kugeza ubu yashizwe mu buyobozi wa gisirikare kubera umutekano muke wibasiye abaturage bayo.
Iyi ntara nayo ifite inkambi nyinshi z’impunzi aho imwe muri zo ariyo yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO, imwe mu mitwe ikorera muri iyi ntara, igitero cyabaye mu masaha ya mu gitondo.
Iki gitero cyahitanye abantu bagera kuri 44. Ibi bikaba byemejwe na Nkuko Cherubin umuyobozi wa sosiyete sivile muri teritware ya Djugu.
Ku rundi ruhande igisirikare cya RD Congo FARDC mu ntara ya Ituri kivuga ko ubu abamaze kugaragara ko bahitanywe n’icyo gitero ari abasivile 46 muri bo harimo abagabo, abana, ndetse n’abagore abandi 7 barakomereka. ndetse imibiri yabo ikaba yatwitswe n’izo nyeshyamba za Codeco.
Koloneli Jules Ngongo umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Ituri avuga ko yewe hari n’imitungo yasahuwe muri icyo gitero.
Iki gitero cyaje gikurikira ikindi cyabaye mw’ijoro ryo ku cyumweru aho abagize imitwe y’iterabwoba bateye uduce twinshi turimo sheferi ya Walese-Vokuntu nayo iri mu teritware ya Djugu muri iyi ntara ya Ituri.
Muri iki gitero ho ntabwo haramenyekana abakiguyemo. Gusa ijwi ry’Amerika ryatangaje ko hibwe amatungo arimo ihene 23 n’intama 17.
Mu biganiro bigamije kugarura amahoro byahuje imitwe yitwaje intwaro byabereye i Nairobi, umutwe w’inyeshyamba wa Codeco nawo wari ubirimo. Gusa amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Ituri avuga ko nyuma y’ibyo biganiro ari bwo Codeco yarushijeho kugaba ibitero byibasira abaturage mu bice bigize iyi Ntara.
Uretse Codeco, intara ya Ituri izengerejwe n’imitwe y’iterabwoba irimo n’uwa ADF, Mai Mai, na FDLR.
Post comments (0)