Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: ONU yirukanye abasirikare 60 ba Tanzaniya bari mu butumwa bwa MINUSCA

todayJune 12, 2023

Background
share close

Umuryango w’Abibumbye, ONU, wirukanye abasirikare 60 ba Tanzaniya bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika.

Tanzaniya ifite abasirikare bagera ku 1,600 muri MINUSCA, umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU muri Repubulika ya Santrafurika. Ni mugihe MINUSCA ubwayo igizwe n’abasirikare n’abapolisi barenga 17,000.

Abasirikare ba Tanzaniya 60 bagomba gusezererwa basanzwe bakorana mu itsinda rimwe. Baracyari muri Santrafurika, ariko bahagaritswe mu mirimo yabo by’agateganyo, basa n’abafungiye mu kigo bimuriwemo mu majyaruguru y’igihugu.

Bazize ko 11 muri bo bakoreraga ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore cyangwa abakobwa byibura bane. Umuvugizi wa ONU, Stephane Dujarric, yabwiye abanyamakuru ko iperereza bakoze barigejeje kuri leta ya Tanzaniya, nayo yahise yiyoherereza abagomba kubikoraho iperereza ubwabo.

Naho abahohotewe, Dujarric asobanura ko bitaweho mu buvuzi no mu bindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana – Ubuhamya bwa Mukiza

Umusore witwa Mukiza Willy Maurice, mu kiganiro yahaye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”, yavuze ko amahitamo ye ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu, ntajye mu murongo umwe na se ubarizwa muri FDLR. Iki gikorwa cyahuje urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu tariki ya 9 Kamena 2023, kibera mu Ntara y’Amajyepfo muri […]

todayJune 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%