Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye Icyiciro cya 14 cy’impunzi zivuye muri Libya

todayJune 12, 2023

Background
share close

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 14 cy’abimukira n’Abasaba ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi baturutse muri Libya.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko iki ari icyiciro cya 14 cy’abasaba ubuhungiro bavuye muri Libya bagera ku 134.

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko abageze mu Rwanda harimo 65 baturutse muri Eritrea, 35 bo muri Sudani, 15 bo muri Somalia, 17 bo muri Ethiopia, 2 bo muri Cameroun ndetse n’umuntu umwe wo muri Mali.

Uko ari 134 bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Bugesera, ndetse ikaba icumbikiye abandi bimukira.

Aba bimukira batangiye koherezwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’imyaka itatu yo ku ya 10 Nzeri 2019 yashyizeho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR agamije kwakira impunzi n’abimukira.

Ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa. Kuva icyo gihe nibwo itsinda rya mbere ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro ryoherejwe i Kigali.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo, mu gihe baba bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira. Ikaba iherereye i Gashoro mu Bugesera.

Mu 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya bongereye amasezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira ndetse hanongerwa n’umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Malawi yoherereje u Rwanda Theoneste Niyongira ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside

Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Igihugu cya Malawi cyohereje mu Rwanda Theoneste Niyongira uzwi ku izina rya Kanyoni, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora i Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, rivuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe muri Mata […]

todayJune 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%