Ku wa mbere tariki 12 Kamena, Polisi y’u Rwanda yatangije impinduka mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site zose zo mu gihugu, hakoreshwa umubare munini w’abiyandikishije.
Abari barahawe amatariki ya kure yo gukoreraho ibizamini bigijwe hafi mu rwego rwo kubafasha kubona serivisi yihuse.
Abakandida bose bari bariyandikishije kuzakora ibizamini kuva tariki 12 Kamena, kugeza muri Kamena umwaka utaha, bazakora mu mezi abiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko umubare w’abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga wazamutse bitewe n’uko ari gahunda ihoraho.
Yagize ati: “Abantu barenga ibihumbi 250 biyandikishije gukora ibizamini by’Uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu bari barahawe gukora hagati y’itariki 12 Kamena 2023 na Kamena 2004. Ni igihe kirekire byabaye ngombwa ko hakorwa ibishoboka kugira ngo bafashwe gukora vuba, hashyirwaho indi ngengabihe izabafasha kuba bose bamaze gukora ibizamini mu gihe cy’amezi abiri ku masite yose yo mu gihugu.”
Ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa n’urwa burundu bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, naho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa ku mpapuro bikorwe ku wa Gatanu wa buri cyumweru ku masite yose uko ari 15.
Ku wa mbere u Bushinwa bwahakanye ibyo bushinjwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ko bwaba bufite ibiro by’ubutasi mu gihugu cya Cuba. Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yabwiye abanyamakuru ko ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika ibushinja bidafatika kandi bivuguruzanya. Wang avuze ayo magambo hashize iminsi, umwe mu bakozi b'ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden w’Amerika atangaje ko u Bushinwa bumaze igihe bufite ibikorwa by’ubutasi muri Cuba. Iki ni […]
Post comments (0)