Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko gushishikariza urubyiruko kwitabira akazi mu mishinga itandukanye Leta igeza ku baturage n’indi mirimo yaruteza imbere, ari imwe mu nzira ishobora gutuma umubare munini w’urubyiruko rwishora mu byaha ugabanuka rugatanga umusanzu warwo mu kwiyubakira igihugu.
Ni mu butumwa yageneye abapolisi bitabiriye amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 106 baturutse mu mitwe n’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda barimo abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara no mu turere, abayobozi b’imitwe n’amashami atandukanye n’abayobozi ba sitasiyo za Polisi.
Mu kiganiro yabagejejeho, Minisitiri Utumatwishima yabwiye abapolisi ko uruhare rwabo rutanga umusaruro ufatika mu gushishikariza urubyiruko kwirinda no kuva mu byaha bitandukanye rukunze kugaragaramo.
Yagize ati: “Urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage kandi muri rwo harimo abize, abatarize, abafite akazi n’abatagafite. Kugira ngo mumenye ibibazo urubyiruko rufite mu gace mukoreramo ni uko murugiraho amakuru arimo umubare w’abarugize, urwego rw’imibereho yabo, n’ibyo bakora umunsi ku wundi.”
Yakomeje agira ati: “Rumwe mu rubyiruko rukunze kwishora mu byaha birimo uburaya, ubujura, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi. Nk’abashinzwe umutekano, iyo mufatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage, byihutisha gukumira no kurwanya ibyaha nk’ibyo, urubyiruko rugahindura imyumvire rugashaka icyo rukora cyaruteza imbere.”
Yagaragaje kandi ko ibyo bigomba kujyana no gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ishuri, kuko iyo umwana yataye ishuri ari bwo usanga ajya mu zindi ngeso zitari nziza, ababyeyi na bo bagasabwa kwirinda amakimbirane mu miryango n’ihohotera ritandukanye rituma abana bahitamo kuva mu ngo z’ababyeyi bakajya kuzerera mu mihanda n’ahandi batazabona uburere bw’ababyeyi.”
Yasoje abasaba gufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi mu bukangurambaga mu rubyiruko, bakaruganiriza kuko ari bwo ibibazo bibatera kwishora mu byaha bimenyekana, aho bishoboka bakarushishikariza kuba abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers).
Abitabiriye amahugurwa bagejejweho n’ibindi biganiro bitandukanye bijyanye n’amasomo y’imyitwarire ya kinyamwuga, imiyoborere myiza, uburere mboneragihugu n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha.
Post comments (0)