Inkuru Nyamukuru

Turahirwa Moise washinze inzu y’imideli ya Moshions yarekuwe

todayJune 15, 2023

Background
share close

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions, akaba akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.

Turahirwa Moise hamwe n’umwunganizi we

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023 ariko ategekwa kutarenga imbibi z’u Rwanda no kujya yitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 12 Kamena 2023 nibwo Moses Turahirwa yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yaburanye ubujurire ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Mu rubanza rwe yaburanye yemera icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge ariko akavuga ko urumogi yanyoye yarunywereye hanze y’u Rwanda kandi yari abyemerewe, bityo agasaba ko yakurikiranwa ari hanze, byaba ngombwa agatanga n’ingwate.

Mu mpamvu zashingiweho Turahirwa arekurwa by’agateganyo ni uko mu gusesengura, Urukiko rwasanze ntaho yigeze abazwa ku itangazo ryavugaga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, uretse kuba ryarashyizwe muri dosiye ndetse niba koko akangurira abamukurikira gukoresha ibiyobyabwenge.

Umucamanza asanga kuba iyi ngingo yarashingiweho mu gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo, hatarubahirijwe amategeko mu mikirize y’urubanza rwabanje.

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Nubwo Turahirwa yavugaga ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y’u Rwanda nk’uko abivuga.

Ikijyanye n’ingwate yatanze kugira ngo akurikiranwe ari hanze, urukiko rwasanze atari ngombwa kuko nta hazabu nini asabwa muri uru rubanza.

Turahirwa kuva yatabwa muri yombi, yaburanye atakamba anasaba imbabazi avuga ko yarekurwa kugira ngo abone uko akurikirana iby’amasomo ye, kandi akizeza urukiko ko nta mpamvu afite yatuma atoroka Igihugu.

Yasabye imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n’ibyo yagiye atangaza, yavuze ko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi.

Mu bihe bitandukanye, Turahirwa yakunze kuvuga ko mu Rwanda ari ho honyine bamwemerera kunywa urumogi.

Yigeze no kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira Leta yamwemereye kunywa urumogi.

Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yikoreye isanduku irimo amasasu yishe Abatutsi muri ISAR Songa (Ubuhamya)

Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena, humviswe umutangabuhamya warangije igihano cye nyuma yo kwemera ko yikoreye isanduku yarimo amasasu yicishijwe Abatutsi bari barahungiye kuri Isar-Songa mu 1994. Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris aho Hategekimana Philippe (Biguma) aburanira Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena, humviswe umutangabuhamya warangije igihano cye nyuma yo kwemera ko […]

todayJune 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%