Inkuru Nyamukuru

Yaciye agahigo ko kumara amasaha arenga 93 atetse ataruhuka

todayJune 15, 2023

Background
share close

Guinness World Records yemeje ko umutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci, ari we ufite umuhigo mushya wo kumara amasaha menshi atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11.

Hilda Baci ubwo yari mu gikoni atetse

Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Hilda Baci yiyemeje kumara amasaha 100 ari mu gikoni atetse, igikorwa cyakuruye ingeri z’abantu batandukanye muri Nigeria by’umwihariko ibyamamare mu myidagaduro barimo abahanzi batandukanye, aho bose bari bamushyigikiye muri iyo minsi ine yamaze atetse.

Hilda w’imyaka 27 yaciye umuhigo wari warashyizweho n’umuhinde Lata Tondon aho mu 2019 yamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse.

Guinness World Records, ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko bagenzuye neza amasaha 100 yari yiyemeje bakareba ibimenyetso byose bijyanye n’amategeko yabo bagasanga mu by’ukuri yaramaze amasaha 93 n’iminota 11.

Hilda-Baci waciye agahigo ko kumara igihe kinini atetse

Umuhigo wa Hilda watumye abandi batetsi bo muri Nigeria bahaguruka ngo nabo bawuce.

Uwitwa Damilola Adeparusi, uzwi nka Chef Dammy ukomoka mu majyepfo ya Nigeria kuwa gatanu ushize yatangiye kugerageza kumara amasaha 120 atetse.

Naho Temitope Adebayo wo muri leta ya Oyo nawe yatangaje ko ashaka gusaba Guinness World Record kwemera ko mu mpera z’uyu mwaka agerageza kumara amasaha 140 ni ukuvuga iminsi itandatu arimo guteka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bakuranye ibikomere bakomora ku kuvuka ku mubyeyi warokotse Jenoside no ku wayigizemo uruhare

Aline Umurizaboro w’i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abamwiciye abe, agakurana ibikomere ku mutima, kandi ko umuti wabyo ari we ubwe wavuyemo. Umurizaboro yatekerereje bagenzi be iby’ibikomere yakuranye Amateka ye yayabwiye urubyiruko rubarirwa mu 1000 rwari rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki 9 Kamena 2023. Yavuze ko yakuriye mu muryango utamukunda, […]

todayJune 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%