Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri uherutse gufotorwa yicaye iruhande rw’umuhanda yigira ku matara yo ku muhanda, yahawe amashanyarazi azajya yigiraho iwabo mu rugo atekanye.
Amafoto y’uwo mwana yicaye ku muhanda yiga mu masaha ya nijoro yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu wamunyuzeho, abonye umuhate afite, yiyemeza kumukorera ubuvugizi.
Uwo muntu yanditse ati “Kubyibonera n’amaso yanjye byandenze, ndimo ntaha ku mugoroba, ndi mu muhanda natangajwe nkorwa ku mutima n’umwana w’umukobwa wari wiyambaje amatara yo ku muhanda kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.”
“Uko abantu bamuhitagaho bamwitegerezaga bamwe bagaseka ngo ni ugukunda ishuri cyane. Nari nabanje kumufotorera kure numva kumwegera byamubangamira, gusa umutima wandiye numva ngomba kumuvugisha, ndamwegera ambwira ko iwabo nta muriro bagira kandi hari amasomo akeneye gukomeza.”
“Uyu mujyambere akeneye gushyigikirwa akabona uko yiga neza kuko umuhate wo kuza kwigira ku muhanda urarenze, ibigo bicuruza imirasire, nta bufasha mwatanga? Gusa namwe bagiraneza mwafasha, uyu mwana akeneye kwiga bitekanye. Impamvu natekereje umurasire inzu barimo si iyabo, ni uwayibahaye ngo bayibemo bayicunga.”
Ababonye ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bubakoze ku mutima, benshi batekereza uko bamugeraho ngo bamufashe.
Mu bagaragaje ubushake bwo kumufasha harimo n’Ikigo gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire cyahise gishyira amashanyarazi iwabo mu rugo ndetse kimugenera n’ibindi bikoresho by’ishuri.
Uwo mukobwa witwa Yvette yashimiye abamufashije, agasanga ari amahirwe abonye azamufasha kwiga neza no kugera ku nzozi afite zo kuzaba umusirikare.
Minisitiri w’itangazamakuru wa Republika ya demukarasi ya Congo Patrick Muyaya yamenyesheje ko Monusco izataha mu mezi atandatu ari imbere. Ibi Muyaya yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri 13 Kamena. Ni bimwe mu byo guverinoma ya Kongo yavuganye n’umufasha w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa bibumbye Jean Pierre la Croix igihe yari ari mu ruzinduko muri Kongo hashize iminsi irenga icyumweru. Mu ntara ya Kivu ya ruguru niho Monusco ifite umubare […]
Post comments (0)