Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hari kubera ibiganiro ku butabera n’amahoro arambye

todayJune 16, 2023

Background
share close

Ku wa Kane tariki ya 15 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo bizamara iminsi ibiri byiga ku butabera, amahoro n’umutekano birambye.

Ni ibiganiro bihuje impuguke mu ngeri zitandukanye zirimo inzobere mu bushakashatsi, abo mu nzego zifata ibyemezo n’abarimu muri za Kaminuza, hagamijwe guteza imbere ubutabera buharanira amahoro n’umutekano birambye ku mugabane w’Afurika.

Ibi biganiro byitabiriwe ku nshuro ya 10 bikubiye mu ngengabihe y’amasomo ahabwa ba ofisiye bakuru bigira muri iri shuri mu gihe kingana n’umwaka.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yatangizaga ibi biganiro nyunguranabitekerezo ku mugaragaro, yavuze ko ubutabera ari inkingi ya mwamba ku mahoro n’umutekano.

Yagaragaje ko kuzuzanyanya no guhurizwa hamwe k’ubutabera, amahoro n’umutekano ari urufunguzo rw’amahoro ku Isi no ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati: “Kuri iki gihe, amakimbirane menshi akunze kugaragara muri Afurika, afitanye isano n’akarengane gashingiye ku ihohoterwa, ubuhezanguni, ibikorwa by’inyeshyamba, iterabwoba, politiki y’amacakubiri, ubusumbane mu mitungo idahagije, guhezwa kwa bamwe, ivangura, ndetse n’imibereho mibi y’abaturage.”

Yavuze ko ubutabera buramutse bushimangiwe n’inzego zose zikagendera mu murongo wo gukemura akarengane kose, byageza umugabane w’Afurika ku mahoro arambye. Yavuze kandi ko iki kiganiro nyunguranabitekerezo ari amahirwe ku banyeshuri b’abapolisi ku kwigira ku ngero zifatika z’ibihugu birimo n’u Rwanda, aho ubutabera bwagize uruhare rugaragara ku mahoro n’umutekano nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko ibi biganiro bituma habaho ihuriro ry’imikoranire, ubufatanye, impaka zubaka ndetse no kungurana ibitekerezo ku bijyanye no guhuriza hamwe imiterere y’ubutabera, amahoro n’umutekano nk’urufunguzo rw’ingenzi mu kuzana ubutabera burambye n’iterambere muri Afurika.

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo kandi byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS), IGP Evariste Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa NISS, Col. Jean Paul Nyirubutama.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko ibi biganiro nyunguranabitekerezo bifasha abiga muri iri shuri mu myigire isanzwe kuko bibaha amahirwe yo kuganira n’impuguke zitandukanye, bityo bakagura ubushobozi bwabo bwo gusesengura basabwa mu rwego rw’imiyoborere.

Ati: “Ubutabera buza mu by’ibanze sosiyete iyo ari yo yose ikeneye, kandi amahoro ntashobora kuramba aho ubutabera butubahirizwa. Umuntu wese akeneye ubutabera, ari abakene n’abakize, abanyantege nke n’abakomeye.”

Yunzemo ati: “Ubutabera rero bukwiye kuba icyo abantu baharanira kugira ngo habeho, isi iboneye kandi itarenganya; umugabane uboneye kandi utarenganya ku banyafurika. Ubutabera bushingiye ku gitekerezo cyo kubungabunga icyiza cyangwa igikwiye, birumvikana bikozwe n’abahawe ububasha mu nzego zose.”

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo birimo kwitabirwa n’icyiciro cya 11 cya ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi, byateguwe muri gahunda y’umwaka umwe bamara biga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku mahoro no gukemura amakimbirane.

Ni amasomo yitabiriwe n’abagera kuri 35 bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, baturuka mu bihugu 10 by’Afurika ari byo; Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye.

Mu gihe cy’iminsi ibiri y’ibiganiro, impuguke zizatanga ubumenyi ku butabera muri Afurika – Ahahise n’igihe cya none; ubutabera n’amategeko mpanabyaha – inzitizi n’ibyiringiro; ubutabera n’umutekano wa none muri Afurika; no guteza imbere ubutabera hagamijwe Afurika itekanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023-2024 yariyongereye ugereranyije n’iy’Umwaka wa 2022-2023

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024 irenga miliyari 5,030 na miliyoni 100Frw, ikaba yariyongereho miliyari 265 na miliyoni 300Frw ugereranyije n’uyu mwaka wa 2022-2023 urimo kurangira. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje imiterere y’ingengo y’imari ya 2023 - 2024 Icyakora Minisitiri Dr Ndagijimana yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Ubukungu bw’u Rwanda muri 2023-2024 bushobora guhura n’imbogamizi zirimo imihindagurikire […]

todayJune 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%