Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yavuye mu bitaro

todayJune 16, 2023

Background
share close

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisiko yasohotse mu bitaro aho yari amaze iminsi nyuma yo kubagwa mu nda.

Papa Fransisiko wari urwariye mu bitaro bya Gemelli, yashimiye abari baje kumusanganira, ndetse ababwira ko ameze neza. Yasohotse mu bitaro ari mu kagare.

Ibikorwa byo kubaga Papa Fransisiko mu nda byabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize ndetse bimara amasaha atatu.

Muganga Sergio Alfieri wamubaze yabwiye abanyamakuru I Vatikani ko nta kibazo na kimwe yigeze agira ubwo yarimo arabagwa. Muganga Alfieri yakomeje avuga ko imiti imusinziriza bari bamuteye ikimara kumuvamo ari we wikanguye bitagoranye ndetse aganiriza n’abaganga barimo bamwitaho.

Vatikani yavuze ko n’ubwo Papa Fransisiko yavuye mu bitaro, gahunda ze zo kubonana n’abantu batandukanye azazisubukura tariki 18 Kamena. Bivugwa ko akiri mu bitaro yanyuzagamo agakorera mu cyumba yari arwariyemo.

Papa Fransisiko ufite imyaka 86. Yagiye ku mwanya w’umushumba wa kiliziya Gatolika mu 2013. Kuva icyo gihe, ubuzima bwe ntago bwakomeje kuba bwiza. Kuva mu 2021, amaze kujya mu bitaro inshuro 3. Indwara zikunze kumuzahaza harimo izo mu buhumekero, amavi ndetse n’ingaruka z’ibiro byinshi afite.

Biteganyijwe ko Papa Fransisiko azakora ingendo mu minsi iri imbere, muri zo harimo urugendo azakorera muri Portugal mw’ikoraniro ry’urubyiruko Gatulika, rizaba kuva tariki 2 kugeza ku ya 6 Kanama, ndetse nta gihindutse, muri iryo koraniro azohakorera inama zigera ku 20. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Suède: Beyoncé yateje izamuka ry’ibiciro ku isoko

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Beyoncé Giselle Knowles-Carter, ukomeje kuzenguruka u Burayi mu bitaramo bigamije kumenyekanisha Album ye nshya aheruka gusohora yise ‘Renaissance’, ubwo aheruka muri Suède yateje izamuka ry’ibiciro ku isoko. Beyonce yakoze igitaramo cy’amasaha 3 i Stokholm Beyoncé ubwo yatangiriraga ibitaramo bye muri Suède mu kwezi gushize, yateje kwiyongera kw’abakenera amafunguro n’amacumbi byo muri Hoteli na za Resitora, kwagaragaye mu ibarurishamibare ry’ubukungu bw’iki gihugu. Suède yatangaje ko yagize izamuka ry’ibiciro rya […]

todayJune 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%