Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Umujura yarashwe amaze kwambura abaturage

todayJune 16, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwemeje ko hari umusore warashwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro rya tariki 14 Kamena 2023, aho yari amaze gutega abantu babiri abambura telefoni n’amafaranga.

Abaturage bari buzuye aharasiwe uwo mujura

Abaturage bashimiye polisi kuri iki gikorwa, banayisaba gukomeza gushakisha abantu nk’aba bahungabanya umutekano kuko byatuma n’abandi batinya.

Umwe yagize ati: “iyo uri mu nzira utaha wumva abantu bagufashe bakakwambura, icyo dusaba ubuyobozi ni uko abantu nk’aba bajya bicwa, ibi bizajya bituma n’abandi batinya.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise avuga ko insoresore zashatse kwambura abaturage saa kumi ubwo bari bagiye mu kazi, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bagiye kubafata umwe muri bo ashaka kubarwanya akoresheje umupanga baramurasa.

“Bashatse kurwanya inzego z’umutekano zirarasa umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.”

Harerimana avuga ko uwarashwe yari yamaze kwambura abaturage harimo uwigisha Imodoka hamwe n’umushoferi wari ugiye mu kazi.

Akomeza asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha.

“Icyo abaturage babona gishobora guhungabanya umutekano ni byiza kubimenyesha ubuyobozi kuko hari ibikumirwa.”

Insoresore zambura abantu zimaze kumenyerwa mu Karere ka Rubavu aho biyita abazukuru ba Shitani nubwo ubuyobozi butabishyigikira, bakaba bakunze kwambura abantu kandi ubarwanyije bamutera ibyuma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hari kubera ibiganiro ku butabera n’amahoro arambye

Ku wa Kane tariki ya 15 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo bizamara iminsi ibiri byiga ku butabera, amahoro n’umutekano birambye. Ni ibiganiro bihuje impuguke mu ngeri zitandukanye zirimo inzobere mu bushakashatsi, abo mu nzego zifata ibyemezo n’abarimu muri za Kaminuza, hagamijwe guteza imbere ubutabera buharanira amahoro n’umutekano birambye ku mugabane w’Afurika. Ibi biganiro byitabiriwe ku nshuro ya 10 bikubiye mu […]

todayJune 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%