Inkuru Nyamukuru

Suède: Beyoncé yateje izamuka ry’ibiciro ku isoko

todayJune 16, 2023

Background
share close

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Beyoncé Giselle Knowles-Carter, ukomeje kuzenguruka u Burayi mu bitaramo bigamije kumenyekanisha Album ye nshya aheruka gusohora yise ‘Renaissance’, ubwo aheruka muri Suède yateje izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Beyonce yakoze igitaramo cy’amasaha 3 i Stokholm

Beyoncé ubwo yatangiriraga ibitaramo bye muri Suède mu kwezi gushize, yateje kwiyongera kw’abakenera amafunguro n’amacumbi byo muri Hoteli na za Resitora, kwagaragaye mu ibarurishamibare ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Suède yatangaje ko yagize izamuka ry’ibiciro rya 9.7% rirenze iryari ryitezwe muri Gicurasi. Imibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro muri za hoteli na resitora, ariryo ryateye uko gutungurana kw’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘The Guardian’ cyatangaje ko Michael Grahn, usanzwe ari inzobere mu bukungu muri Banki ya Danske, yatangaje ko iri zamuka ry’ibiciro abona Beyoncé ari we nyirabayazana.

Yongeraho kandi ko Beyoncé ari we ushobora kuba warateye kuzamuka gukomeye mu biciro by’ibicuruzwa bindi, bijyanye n’umuco n’imyidagaduro.

Uku kwiyongera kw’ibiciro ku isoko ngo byaturutse ku bantu bashakaga kuza kureba ibitaramo bye, aho ngo ibiciro ku ma Hoteli na za Resitora byazamutseho 0.2 na 0.3%.

Ibitaramo by’i Stockholm mu Mujyi mukuru wa Suède, Beyoncé yataramiye imbaga y’abakunzi be barenga ibihumbi 46 mu majoro abiri, ndetse bihuruza abavuye imihanda yose y’Isi, cyane cyane muri Amerika, aho Idorari rikomeye kurusha Krona, ifaranga rikoreshwa muri Suède, ryatumaga kuri bo amatike y’igitaramo muri icyo gihugu aba nk’ubusa.

BBC yo yatangaje ko mu Bwongereza honyine, abantu ibihumbi 60 bitabiriye igitaramo cya Beyoncé cyabereye i Cardiff Tariki 17 Gicurasi 2023, harimo n’abafana bavuye muri Liban, Amerika na Australia.

Beyonce ibitaramo yakoreye muri Sweden byazamuye ibiciro ku isoko

Gukenerwa kw’ibyumba by’amahoteli i Londres kubera igitaramo yahakoze kwari gukomeye, ku buryo hari imiryango itagira aho kuba yari icumbikiwe na hoteli imwe yishyurirwa n’ubuyobozi bw’umujyi, bivugwa ko yabaye isohowemo kugira ngo ibyo byumba bigurishwe abafana ba Beyoncé, babishakaga ku giciro cyo hejuru.

Biteganyijwe ko ibitaramo bya Beyoncé bikomeza kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena mu mujyi wa Cologne mu Budage, akazabisoreza mu mujyi wa New Orleans tariki 27 Nzeri 2023, ahitwa Caesars Superdome.

Ibi bitaramo bya Beyoncé yatangiriye mu Bwongereza nibura ikigereranyo kivuga ko bizarangira muri Nzeri uyu mwaka, byaragejeje ku Miliyari 2 z’Amapawundi akoreshwa mu Bwongereza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa: Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi

Ku wa 15 Kamena 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 22 b’Abanyarwanda, baminuje mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Alibaba (Alibaba Business School), ryo muri Kaminuza ya Hangzhou Normal University iri mu Bushinwa. Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi Aba banyeshuri basoje ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bucuruzi mpuzamahanga, agashami k’Ubucuruzi bukorerwa kuri Murandasi (e-commerce), bakaba baratangiye […]

todayJune 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%