Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yimitswe nk’Umwepisikopi wa Kabgayi

todayJune 17, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 muri Diyosezi ya Kabgayi habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Kabgayi asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi mushya wa Kabgayi

Mu butumwa Papa Francis yageneye Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yamubwiye ko kuba umushumba bisobanura kuba maso kandi bisobanura kwitangira abandi kuko Yezu ubwe ubwo yari mu isi yavuze ko ataje gukorerwa ahubwo ko yaje gukorera abantu.

Ati “Umwepisikopi atorerwa kwitangira umurimo, bigashimangirwa n’ibimenyetso akorerwa mu gihe cy’imihango y’itangwa ry’ubwepisikopi”.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yambitswe impeta yerekana ubudahemuka agirira Kiliziya nk’uhamagariwe kubungabunga igice cy’umubiri cy’ukwemera cya Kirisitu, yambitswe n’ingofero ya gishumba yerekana ubutagatifu.

Yahawe inkoni y’ubushumbaMusenyeri Ntivuguruzwa yasizwe amavuta mu ruhanga, anahabwa igitabo cy’Amavanjiri gisobanuye ko kwigisha ijambo ry’Imana ari wo murimo ashinzwe.

Musenyeri Mbonyintege ati “Akira ivanjiri uzajye wamamaza ijambo ry’Imana.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yambitswe impeta nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ukwemera kuzuye.

Yambitswe kandi ingofero imushishikariza kugira umwete mu by’ubutungane.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Musenyeri Musengamana Papias na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, bahaye Inkoni y’Ubushumba Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa nk’ikimeyetso cy’umurimo w’ubushumba ahawe kugira ngo azajye yita ku bushyo bwa Nyagasani.

Nyuma yo guhabwa ibimenyetso bya gishumba, Abapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi bamunyuze imbere baca bugufi nk’ikimenyetso cy’uko bazamwumvira, bakemera aho azabatuma hose.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyimikwa rya Musenyeri Ntivuguruzwa

Antoine Cardinal Kambanda yijeje Umwepisikopi mushya ubufatanye, cyane ko aje asanga abandi Bepisikopi bagenzi be.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko hatekerejwe gushaka undi Mwepisikopi ugomba kuyobora Diyosezi ya Kabgayi ubwo Musenyeri Mbonyitege yasabaga Papa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, maze hatekerezwa Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa kuko yagaragaje imico myiza ndetse akarangwa n’ukwemera gukomeye muri we.

Antoine Cardinal Kambanda yasabye Umwepisikopi mushya kurangwa n’ubushake bwita ku muryango w’Imana w’i Kabgayi, ari wo Abakristu , Abapadiri n’abandi bose bazamugana.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahisemo Intego ya gishumba igira iti “ORATE IN VERITATE” bisobanuye ngo “Nimusenge mu kuri” izamuyobora mu murimo wa gishumba yatangiye uyu munsi.

Ku itariki ya 02 Gicurasi 2023 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatoreye Padiri Dr. Balthazar Ntivuguruzwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ndetse akaba by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga tariki 15 Nzeri 1967.

Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leon y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, asuhuzanya na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa

Mu 1991 kugeza mu 1995, Musenyeri Dr. Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya.

Uyu muhango wo kwimika Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, hamwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene n’abandi banyacyubahiro ndetse n’abakirisitu baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarokokeye muri Saint Paul basangiye amandazi n’icyayi nk’ibiribwa byabatunze bari mu bwihisho

Abarokokeye mu Kigo Saint Paul (hepfo ya Sainte Famille ku Muhima) bibutse ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakora ubusabane bwo guhoberana no gusangira amandazi n’icyayi nk’ibiribwa byabatunze bari mu bwihisho. Amandazi n’icyayi byabafashije Kwibuka ibihe banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Bavuga ko Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Celestin Hakizimana yabafashije ubwo yari Padiri wa Paruwasi ya Sainte Famille, kuko ngo yajyaga kubashakira amazi n’ibigori(imvungure), ariko abafite […]

todayJune 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%