Inkuru Nyamukuru

Blinken ari mu Bushinwa mu rugendo rugamije kubyutsa umubano

todayJune 19, 2023

Background
share close

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, ari mu Bushinwa ndetse abaye umudiplomate w’Amerika ugiriye uruzinduko mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2018.

Blinken yahuye na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Qin Gang, n’umudiplomate wo ku rwego rukuru muri icyo gihugu, Wang Yi. Bivugwa kandi ko ashobora no kuzabonana na Perezida Xi Jinping.

Abayobozi b’Amerika bavuga ko intego y’ingenzi y’uru ruzinduko n’ibiganiro bizaberamo ari ugutuma umubano hagati y’ibihugu byombi ubamo umutuzo, uyu mubano ukaba umaze igihe urimo ubushyamirane bukomeye.

Gusa hari icyizere gike ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushobora gususuruka kubera ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, Taiwan, ikoranabuhanga, n’ibindi bibazo

Mbere gato y’uko ajya muri uru ruzinduko, ku mugoroba wo ku wa gatanu, Blinken yabwiye abanyamakuru i Washington DC ko abayobozi b’Amerika n’u Bushinwa bazagirana ibiganiro mu buryo butaziguye kuri bimwe mu bintu binyuranye bibahangayikishije.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye imyitozo ya Gisirikari ‘Ushirikiano Imara’ ihuza Ingabo zo muri EAC

Mu ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, harimo kubera imyitozo ya Gisirikari yitwa Ushirikiano Imara, ihuza ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Mu karasisi kanogeye amaso, kakozwe n’ingabo zaturutse mu bihugu binyuranye byo muri EAC, imyitozo yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023. Uwo muyobozi yari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, barimo […]

todayJune 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%